RUHAGOYACU.com

Hategekimana Bonaventure ’Gangi’ na we yitabye Imana mu ijoro rimwe na Katauti

Hategekimana Bonaventure ’Gangi’ wabaye myugariro ukomeye mu makipe atandukanye mu Rwanda no mu ikipe y’igihugu Amavubi yapfuye mu ijoro ry’uyu wa kabiri rishyira kuwa gatatu, iri rikaba ari na ryo Ndikumana Hamad katauti yapfuyemo.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko Gangi yaguye mu Bitaro bya Kabutare biri mu Karere ka Huye, aho yari amaze amezi abiri nyuma y’igihe kinini yari maaze arwariye mu bitaro bya Gisenyi.

Itsinda ry'Abafana ba APR FC (Intare za APR FC) bari basuye Gangi mu bitaroItsinda ry’Abafana ba APR FC (Intare za APR FC) bari basuye Gangi mu bitaro

Inkuru y’urupfu rwa Gangi, Kigali Today yayahamirijwe na Mushiki we wo kwa Se wabo witwa Uwamahoro Liliane, watangaje ko iyo nkuru bayimenye mu masaha ya saa cyenda z’ijoro rishyira mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Ugushyingo.

Ati "Ni byo twakiriye inkuru y’akababaro ibika urupfu rwe mu gitondo saa cyenda zo kuri uyu wa gatatu, yari amaze amezi abiri arwariye i Butare mu bitaro bya Kabutare, hari hashize igihe abaganga bansabye gutaha kuko Gangi yari arembye bityo bamujyana mu cyumba cye wenyine."

Gangi yapfuye amasaha make nyuma y’urupfu rwa Ndikumana Hamada ’Katauti’ banakinanye mu ikipe y’igihugu Amavubi ariko bakaba barahanganaga umwe akinira APR FC undi akinira Rayon Sports.

Hategekimana Bonaventure Gangi muri Rayon Sports na Bokota LabamaHategekimana Bonaventure Gangi muri Rayon Sports na Bokota Labama

Hategekimana Bonaventure Gangi ni umwe mu bakinnyi bakiniye amakipe menshi muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho yakinnye muri APR FC, Atraco FC, Rayon Sports, Mukura VS, Espoir FC, Etincelles FC, Marines FC, Musanze FC ari na yo yakiniye bwa nyuma.

Mu mpera z’umwaka ushize ni bwo gangi yafashwe n’uburwayi bw’ikibyimba mu ijosi, cyamenyekanye ubwo ikipe ya Musanze FC yarimo ikina na Kiyovu Sports mu mukino wasubitswe kubera imvura nyinshi, uyu mukinnyi awusohokamo ahita ajya mu bitaro kuko yari yazahaye.

Gangi yari kapiteni wa Etincelles FC asuhuza na Fuadi ndayisenga wari Kapiteni wa Rayon SportsGangi yari kapiteni wa Etincelles FC asuhuza na Fuadi ndayisenga wari Kapiteni wa Rayon Sports

Itangishaka Blaise wa APR FC yasuye Gangi mu bitaroItangishaka Blaise wa APR FC yasuye Gangi mu bitaro

Hategekimana Bonaventure GangiHategekimana Bonaventure Gangi

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. seko alexis

    Kuya 16-11-2017 saa 11:40'

    Imana abikire mubwami bwayo

  2. fidele Ngaboyamahina

    Kuya 16-11-2017 saa 09:53'

    Gangi we igendere kabisa nkwibuka sainte famille nkiri umwana ukora imyitozo na ba nkurunziza.RIP

  3. Lambert

    Kuya 16-11-2017 saa 07:32'

    Gangi Imana imuhe iruhuko ridashira

  4. umurisa apophia

    Kuya 15-11-2017 saa 21:58'

    gangi tuzahora tukwibuka

  5. Jean de lapaix

    Kuya 15-11-2017 saa 16:50'

    Njye ntacyonavuga; Gangi and Katauti Imana ibakire mubayo!!4me i will always remember them%

  6. rama

    Kuya 15-11-2017 saa 15:56'

    nukuri n agahinda mu mitima y aba sportif tubuze intwari Imana ibakire mu bwami bwayo

  7. Ndayishimiye Bernard

    Kuya 15-11-2017 saa 15:18'

    Hategekimana uruhukire mumahoro Imana ikwakire mubayo.

  8. SAMUEL

    Kuya 15-11-2017 saa 13:04'

    IMANA IBAKIRE BADUHAY ’URUGERO RWIZA

  9. ahahaha

    Kuya 15-11-2017 saa 12:43'

    urugero rw`umukinnyi abana bashobora kwigiraho , wagerageje gukora akazi ke neza muri conditions zitari nziza na gato.
    imana imuhe iruhuko ryiza mu bwami bwayo

  10. theo

    Kuya 15-11-2017 saa 12:40'

    Imana Imwakire mu bayo

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru