RUHAGOYACU.com

Gor Mahia irasaba APR FC kuyishyura ikabona kurekura Migi

Kuri uyu wa gatatu i Nairobi mu gihugu cya Kenya, hategerejwe ibiganiro bishobora kuba ari i bya nyuma hagati y’ikipe ya GorMahia n’ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC yifuza umunyarwanda Mugiraneza Jean Baptiste bakunda kwita Migi, ukinira iyi kipe yo muri Kenya.

Migi yageze muri GorMahia muri Mutarama ya 2017 avuye mu ikipe ya AZAM FC yo muri Tanzania, yari yagezemo muri 2015 avuye mu ikipe y’ingabo z’u Rwanda.

Mugiraneza Jean Baptiste mu mwaka we wa mbere muri iyi kipe ya GorMahia yabashije gutwara igikombe cya shampiyona, atwara DSVT Cup ndetse banatwara igikombe kiruta ibindi muri Kenya batsinze Leopards, gusa uyu musore ntabwo uko yateganyaga muri Kenya ariko byamugendekeye, bituma afata icyemezo cyo gutandukana n’ikipe ya GorMahia.

JPEG - 217 kb
Migi yageze muri GorMahia ari mu bakinnyi bitezwe cyane

" Ni ikipe nziza, nta kibazo cyo kuba hari ibyo banyemereye batampaye cyangwa ngo babe batampa umushahara, ariko ndumva hageze ko ntandukana na GorMahia, kandi ni icyemezo nta kuka." Mugiraneza Jean Baptiste aganira na RuhagoYacu.

" GorMahia nubwo umwaka ushize ntabakiniye imikino myinshi, ariko bifuzaga ko nakomeza kubakinira, ari nayo mpamvu ndi ku rutonde rw’abakinnyi bazakoresha muri CAF Champions League, gusa njye ntabwo nteganya gukomezanya na GorMahia."

Uyu musore yageze muri iyi kipe, ari mu bakinnyi bazwi cyane bari babashije kugura, kuko yari yagoye GorMahia ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup iheruka, ubwo AZAM FC (Migi yakiniraga) yabatwaraga igikombe ibatsinze ibitego 2-0.

Migi yatangiye neza muri GorMahia mbere yo kugira imvune mu kwezi 3 umwaka ushize, agarutse asanga iyi kipe ifite ibibazo mu batoza, aho yanaje no gutandukana n’umunya Brazil Ze Maria Marcelo, Mugiraneza atangira kubura umwanya wo kujya mu kibuga, dore ko uyu musore yaje kugirana ibibazo n’abatoza bashya, batangira kumwicaza ku ntebe.

" Hari ubwo bansabye kujya nkina imbere nka Semababa ku ruhande rw’iburyo, ariko uyu si umwanya nkina, narabisobanuye, bisa nkaho babifashe nabi, bituma mbura umwanya uhagije wo gukina." Mugiraneza ubwo yaganiraga na RuhagoYacu muri Kanama ya 2017.

JPEG - 86.1 kb
Uyu musore yatwaye ibikombe 3 mu mwaka ushize w’imikino

GorMahia yashakaga gukomezanya na Mugiraneza Jean Baptiste

Ubuyobozi bwa GorMahia buvuga ko bwakoze ibishoboka byose bagumane uyu mukinnyi, ariko akabereka ko bamureka agatandukana n’iyi kipe, isanzwe ikinamo abandi banyarwanda 2, Tuyisenge Jacques na Kagere Meddie wanatowe nk’umukinnyi w’umwaka wa 2017 muri Kenya.

Ku ruhande rwa GorMahia, RuhagoYacu yavuganye n’umunyamabanga mukuru w’iyi kipe ikunzwe kurusha izindi muri Kenya, adutangariza ko bifuzaga gukomezanya urugendo na Migi, ariko asa nkaho yamaze gufata icyemezo ko agomba kuva muri iyi kipe.

JPEG - 138.8 kb
Ambrose Rachier (Wambaye ingofero) umuyobozi wa GorMahia na Ronald Ngala umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa by’ikipe ya GorMahia

" Jean Baptiste (Izina bahamagara Migi muri Kenya) ari mu bakinnyi twifuza gukoresha muri Champions League ya 2018." Ronald Ngala, umunyamabanga mukuru wa GorMahia aganira na RuhagoYacu.

" Ubu ari kumwe n’abandi bakinnyi mu mujyi wa Nakuru aho twatangiye imyitozo itegura umwaka w’imikino wa 2018."

Ronald Ngala yabwiye RuhagoYacu ko uyu musore koko yaberetse ubushake bwo kugenda, ariko bagomba kumvikana n’ikipe yamutwara yose.

APR FC ibiganiro ibigeze kure na Gor; Bishobora gushyirwaho akadomo kuri uyu wa gatatu.

Ronald Ngala yabwiye RuhagoYacu ko ibiganiro hagati ya APR FC na GorMahia koko byabayeho, hari ibyo babwiye ko bifuza ko APR FC yabishyura, iramutse ibitanze nta kabuza baraza kurekura Migi akajya muri APR FC.

" APR FC imaze iminsi itwegereye. Twagiranye ibiganiro hashize iminsi, uyu munsi (Ku wa gatatu) nibwo abayobozi bayo baza hano i Nairobi tukaba twakumvikana, nkanizera ko bari bwishyure, amafaranga twumvikanye." Ronald Ngala ubwo yaganiraga na RuhagoYacu mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu.

Jean Baptiste ategereje ko bamubwira ko bumvikanye, agataha mu rugo

JPEG - 157.3 kb
Jean Baptiste niryo zina baziho cyane Mugiraneza muri Kenya

Migi uri kumwe n’ikipe ya GorMahia muri Preseason i Nakuru, yabwiye RuhagoYacu ko nta kibazo bimuteye kuba yagaruka gukina i Kigali, kuko APR FC ari ikipe nziza n’ubwo afite andi makipe amwifuza mu karere.

" Amakipe yombi naramuka yumvikanye nagaruka gukinira APR FC, kuko ni ikipe nziza," Mugiraneza Jean Baptiste.

" Ndacyafite imbaraga zihagije zo gukina umupira, hari n’andi makipe anshaka ariko biragoye ko nayerekezamo kuri ubu."

" Bigenze neza nagaruka muri APR FC aho nasinya amasezerano atari a y’igihe kirekire cyane, ubundi nkazareba ko nakwerekeza muri ayo makipe anshaka nyuma."

Migi yakiniye APR FC imyaka 8 hagati ya 2007 na 2015, atwara ibikombe byinshi birimo CECAFA Kagame Cup, shampiyona 7, ibikombe by’amahoro 6 n’ibindi. Yabaye Kapiteni wa APR FC mbere yo kuva muri iyi kipe.

Mugiraneza Jean Baptiste agarutse yahangana n'abakinnyi barimo Mugheni ubu uyoboye ikipe yazamuye uyu musoreMugiraneza Jean Baptiste agarutse yahangana n’abakinnyi barimo Mugheni ubu uyoboye ikipe yazamuye uyu musore

JPEG - 45.2 kb
Migi arifuza kugaruka muri APR FC yagizemo ibihe byiza

Ari mu bakinnyi b’abanyarwanda beza hagati mu kibuga bo mu kigero cye.

Migi ari ku rutonde rw’abakinnyi GorMahia yatanze muri CAF

  1. 29. Bonface OLUOCH(GK)
  2. 16. Shabaan ODHONJI(GK)
  3. 1. Fredrick ODHIAMBO(GK)
  4. 5. Musa MOHAMMED (Cpt)
  5. 18. Harun SHARKAVA
  6. 4. Wellington OCHIENG
  7. 2. Godfrey WALUSIMBI
  8. 14. Innocent WAFULA
  9. 21. Wesley ONGUSO
  10. 27. Charles MOMANYI
  11. 20. Ernest WENDO
  12. 15. Joachim OLUOCH
  13. 12. Joash ONYANGO
  14. 30. Ochieng MIENO
  15. 24. Lawrence JUMA
  16. 17. Bernard ONDIEK
  17. 26. Philemon OTIENO
  18. 33. Stephen OTIENO
  19. 9. Jacques TUYISENGE
  20. 22. Medie KAGERE
  21. 11. Bonface OMONDI
  22. 8. Francis KAHATA
  23. 25. George ODHIAMBO
  24. 34. Kevin OMONDI
  25. 19. Ephraim GUIKAN
  26. 7. Jean BAPTISTE
  27. 6. Samuel ONYANGO
  28. 23. Alpha ONYANGO
  29. 10. Cercidy OKEYO
  30. 32. Eliu LOKUWAM

APR FC ikaba yaramushyize ku rutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi izakoresha muri CAF Confederation Cup.

Ronald Ngala yabwiye RuhagoYacu ko nibumvikana na APR FC barahita bakura uyu musore ku rutonde bamutanzeho muri CAF.

Inama yahuje bamwe mu bafana bakuru ba APR FC n’abayobozi ba APR FC kuri uyu wa kabiri, babwiwe ko Migi na Iranzi (ushobora gutangira imyitozo kuri uyu wa gatatu, nyuma yo kubura ibyangombwa muri Zambia) ari abakinnyi bashya iyi kipe ishobora kuzakoresha muri 2018.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. NITWAGIRA

    Kuya 11-01-2018 saa 04:47'

    NASINYE DUSHWA GUZE

  2. munyaneza

    Kuya 10-01-2018 saa 23:45'

    Ese Iranzi iyo ari muri Zambia abura ibyangombwa then yagera mu Rwanda akabibona? Mubigendemo neza kuko soft copy Fifa ikoresha muri transfer z’abakinnyi ni imwe

  3. neli

    Kuya 10-01-2018 saa 10:16'

    wlcm back migi turakwishimiye kbsa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru