RUHAGOYACU.com

Breaking News: Ndikumana Hamad Katauti wari Umutoza wungirije wa Rayon Sports yitabye Imana

Ndikumana Hamad Katauti wari umutoza wungirije muri Rayon Sports yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko Ndikumana Hamad ’Katauti’ yavuye mu myitozo yo kuwa kabiri tariki ya 14 Ugushyingo, ageze aho acumbitse akora isuku bisanzwe, nyuma yo gufata ifunguro rya nimugoroba ngo yumva atameze neza, ahita ajya kwa muganga bamuha ibinini.

Yahise asubira aho yari acumbitse, ahageze akomeza kuremba avuga ko ababara mu gituza, nyuma haza kwiyongeraho no mu nda, maze umusore babanaga amuha fanta ariko ayinyweye ahita ayiruka, maze uwo musore ahamagara Muganga wa Rayon Sports ahayinga saa sita z’ijoro.

Ndikumana Hamad ahanganye na Yannick Mukunzi mu myitozo yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 UgushyingoNdikumana Hamad ahanganye na Yannick Mukunzi mu myitozo yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ugushyingo

Muganga ngo yahise ajyayo bwangu, ahageze asanga Katauti aryamye ku gitanda ariko ngo yari yamaze gushiramo umwuka.

Mugemana Charles yahise ahamagara ingobyi y’abarwayi y’Ibitaro bya Kigali CHUK, ihageze abaganga na bo bemeza ko Katauti yamaze gushiramo umwuka.

Ndikumana Hamad yari agize imyaka 39 kuko yavutse kuwa 5 Ukwakira 1978. Yatangiye gukina umupira akiri muto, ndetse aza kuba myugariro ukomeye wakinaga iburyo cyangwa ibumoso muri Rayon Sports mu 1998-1999.

Ubuhanga bwe bwatumye mu 2000 ahita yerekeza hanze y’u Rwanda, ahera mu ikipe ya K.F.C. Turnhout atatinzemo maze mu 2001-2002 ahita ajya muri RSC Anderlecht mu Bubiligi.

Iyi ni imwe mu mafoto ya nyuma ya Katauti mu kibuga cy'imyitozo ya Rayon SportsIyi ni imwe mu mafoto ya nyuma ya Katauti mu kibuga cy’imyitozo ya Rayon Sports

2002-2003: Yahise yerekeza muri KV Mechelen
2003-2005: Katauti yakiniye KAA Gent
2005-2006: Yakinnye muri APOP Kinyras Peyias yo muri Chypre
2006-2007: Nea Salamina Famagusta FC yo muri Chypre
2007-2008: Yakinaga muri Anorthosis Famagusta FC na yo yo muri Chypre
2008-2009: Athletic Club Omonia Nicosia
2009-2010: AEL Limassol
2011: Asoreza gukina umupira nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya APOP Kinyras Peyias

Mu 2012 Ndikumana Hamad Katauti yahise agaruka gukina muri Afurika y’Iburasirazuba mu makipe ya Yanga Africans ayivamo ajya muri Vitalo’o, nyuma agaruka muri Rayon Sports, byanze ajya muri Espoir FC ari na ho yahagarikiye burundu gukina umupira maze ahita atangira kuba umutoza.

Ndikumana Hamad 'Katauti' ngo yaraye atashye ananiwe nyuma yo gukorana imyitozo n'abakinnyiNdikumana Hamad ’Katauti’ ngo yaraye atashye ananiwe nyuma yo gukorana imyitozo n’abakinnyi

Bimwe mu bintu abanyarwanda batazibagirwa kuri Ndikumana Hamad ’Katauti’ ni uko mu 2005 yaje gukinira ikipe y’igihugu Amavubi maze ikipe ye KAA Gent yo mu Bubiligi igahita imwirukana imuhora ko yaje gukina kandi yari yavuze ko arwaye agahabwa ikiruhuko.

Ubwo ni bwo yavuye mu Rwanda ahita yerekeza muri Chypre mu ikipe ya APOP Kinyras Peyias.

Ikindi yibukirwaho ni uko ari we munyarwanda wa mbere washoboye gukina imikino y’igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, ubwo ikipe ye ya Anorthosis Famagusta FC yakinaga iyo mikino ikaza gusezererwa na Manchester City yo mu Bwongereza, aha akaba ari ho Katauti yari yazonze Robinho, Umunya Brazil wayikiniraga.

Imyitozo y'ejo kuwa kabiri, Katauti yari afite imbaraga ku buryo yayikoranye n'abakinnyi yoseImyitozo y’ejo kuwa kabiri, Katauti yari afite imbaraga ku buryo yayikoranye n’abakinnyi yose
Iyi ni imwe mu mafoto ya nyuma ya Ndikumana Hamad 'Katauti' akiri muzimaIyi ni imwe mu mafoto ya nyuma ya Ndikumana Hamad ’Katauti’ akiri muzima
Umurambo wa ndikumana 'Katauti' wahise ujyanwa mu buruhukiro bw'ibitaro bya Kigali CHUK mu gihe hari hagitegerejwe ko ujya gusuzumwa ngo hamenyekane icyamwisheUmurambo wa ndikumana ’Katauti’ wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kigali CHUK mu gihe hari hagitegerejwe ko ujya gusuzumwa ngo hamenyekane icyamwishe
Ndikumana Hamad 'Katauti' aruhukire mu mahoroNdikumana Hamad ’Katauti’ aruhukire mu mahoro
Andi mafoto ya nyuma ya Ndikumana Hamad ’Katawuti’ wakanda hano ukareba uko yari ameze mu myitozo ya nyuma yakoranye na Rayon Sports.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Theo

    Kuya 16-11-2017 saa 05:08'

    Wowe emy urumurwayi uzanyarukire indera bakurebere mumutwe wawe hari ikitagenda. ntasoni! abantu bari mugahinda nawe nawe uri guhomvomvwa!!!! so, coach rest in peace! we shall never forget u!!!

  2. STRATON HABIMANA

    Kuya 15-11-2017 saa 22:54'

    Nihanganishije umuryango mugari w’aba Rayons n’abanyarwanda bose muri rusange

  3. Eric

    Kuya 15-11-2017 saa 19:06'

    Imana Ikwakire Mubayo

  4. Claude Y.

    Kuya 15-11-2017 saa 19:05'

    Wowe Emy nkurikije ibyo wanditse Uri ikigoryi n’igihecyose ujye wicara wigayire ubwobugiryibukurimo ! twibereye mugahinda igihugu cyose cyacitse umugongo none nawe urimo urabwejagura kumatiku adafite ishingiro mumutwe wawe ni zeru kbsa.

  5. Xavier

    Kuya 15-11-2017 saa 18:17'

    Imana imwakire mubayo

  6. jean flix ruvugabigwi

    Kuya 15-11-2017 saa 15:50'

    tubuze umuntu wintwa muri ruhago yacu byumwihariko kuba Rayon gusa bibaho mubuzima umuntu aravuka akabaho umunsi wagera agataha imana imuhe iruhuko ridashira ibihe byose

  7. Ndayishimiye Bernard

    Kuya 15-11-2017 saa 14:42'

    Ndikumana Hamad Kataut aruhukire mumahoro Imana imwakire mubayo by’umwihariko abasiporutif bo ku Isi by’umwihariko mu Rwanda haba muri Nationol Tim Amavubi ndetse nomuri club zose yakinnyomwo ark by’akarusho Rayon Sports twese hamwe tuvuze tuti uruhukire mumahoro tuzahora tukwibuka nk’abakunzi bawe b’umupira w’amaguru n’ahandihose hatandukanye.

  8. Bwiza

    Kuya 15-11-2017 saa 14:06'

    Biteye agahinda, kubona umuntu apfa amarabiranya gutya. RIP

  9. ahahaha

    Kuya 15-11-2017 saa 12:37'

    umupira wacu ubuze IGIHANGANGE CYAGOMBAGA KUDUFASHA GUKUBURA UMWANDA URUNZE MU MUPIRA WACU, KANDI YARABIJEMO NEZA ATANGIRIRA MU BUTOZA.
    IMANA IMUHE IRUHUKO RYIZA RIDASHIRA MU BWAMI BWE

  10. Theo

    Kuya 15-11-2017 saa 12:36'

    Imana Imwakire mu bayo

  11. 1 | 2 | 3 | 4


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru