RUHAGOYACU.com

Bidasubirwaho, Tchabalala yamaze kuba umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports

Rutahizamu w’umurundi Hussein Shaban bakunda kwita Tchabalala yamaze gusinya amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports, nyuma y’ibiganiro uyu musore yagiranye n’abayobozi ba Rayon Sports kuri uyu wa kane.

Hussein Tchabalala wari umaze umwaka n’igice mu ikipe y’Amagaju, akaba yasinye amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports y’amezi 6 yari asigaranye mu ikipe y’Amagaju FC.

Kuri uyu wa kane ni bwo uyu musore wageze i Kigali ku wa gatatu avuye i Burundi, yahuye n’abayobozi ba Rayon Sports barangajwe imbere na Paul Muvunyi, Perezida w’iyi kipe.

Uyu musore yumvikanye n'abayobozi ba Rayon Sports kuri uyu wa kaneUyu musore yumvikanye n’abayobozi ba Rayon Sports kuri uyu wa kane

"Byarangiye kumvikana n’Amagaju byamaze gukorwa." Umwe mu bayobozi b’ikipe ya Rayon Sports waganiriye na RuhagoYacu.

"Tchabalala aguzwe mu gihe cy’amezi 6 ari imbere, aho Rayon Sports yishyuye Amagaju amasezerano uyu mukinnyi yari asigaje muri iyi kipe.

Uyu Rutahizamu w'Amagaju yatsinze ibitego 12 mu mwaka we wa mbere muri shampiyona y'u Rwanda, mu mikino 21Uyu Rutahizamu w’Amagaju yatsinze ibitego 12 mu mwaka we wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda, mu mikino 21

Tchabalala aratangira imyitozo kuri uyu wa kane ku kibuga cyo mu Nzove, RuhagoYacu ikaba yamenye ko iyi kipe yamutanzeho miliyoni 5 zahawe Amagaju, we akaza guhabwa amafaranga macye amufasha kwimuka i Kigali, ubundi akazajya ahembwa Frw 500 000, muri iki gihe cy’amezi 6.

"Tuzicarana na Tchabalala nyuma turebe uko yasinya amasezerano y’igihe kirekire mu ikipe ya Rayon Sports, hanarimo kumvikana n’ikipe yahozemo i Burundi, kuko biri mu masezerano yari asanganywe."

Uyu musore ariyongera ku bandi bakinnyi b’Abarundi bagera kuri 4 ikipe ya Rayon Sports isanganywe, bose bakinana mu ikipe y’Intamba ku rugamba.

Rayon Sports iguze Tchabalala muri iki gihe kuko ishala ko yazayifasha mu mikino y’igikombe cy’Africa ku makipe yabaye a ya mbere iwayo, aho Hussein Shaban na bagenzi be, bazahera mu gihugu cy’u Burundi bahura n’ikipe ya LLB Academic.

Mu bandi bakinnyi bagera kuri 5 bakoraga imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports nta n’umwe kugeza kuri ubu iyi kipe irashima, ufite amahirwe macye akaba ari Janvier Bokungu wahoze muri Simba SC.

Tchabalala yari umwe mu bakinnyi beza b'ikipe y'Amagaju mu gihe yari ahamazeTchabalala yari umwe mu bakinnyi beza b’ikipe y’Amagaju mu gihe yari ahamaze

Rayon Sports izakoresha aba bakinnyi mu mikino y’igikombe cy’intwari kizatangira mu mpera z’icyumweru gitaha.

Undi mukinnyi utaha izamu Rayon Sports iteganya kongeramo muri uku kwezi kwa mbere ni umunya Mali Ismaila Diarra ugitegereje kurebako yabona ibyangombwa bimwemerera gukinira iyi kipe nyuma yo kuva muri Congo Kinshasa mu ikipe ya DCMP.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. emile

    Kuya 11-01-2018 saa 19:52'

    bakame manzi fost rutanga sadamu yanike njambeli sefu piyero diar chmbalala yewe ekipe yacu irakomeye tubonye undi umwe nka mutembi rashidi nakipe nimwe yashimaho

  2. ema

    Kuya 11-01-2018 saa 19:10'

    Ubuse wamuzimu ngo yaramushakaga?ngo imuhiki?manegeka yo umutwe izawushinga he he?

  3. Patosi

    Kuya 11-01-2018 saa 18:58'

    Ko twumva ko byarangiye,kugirango tubyemere batwereke ashyira umukono kumasezerano cgwa ntibakibikora

  4. mussa

    Kuya 11-01-2018 saa 18:53'

    gahondagurwe..yarasaze...ntaziko..ikipe..ihembwa..n,uruganda?..cyangwa..yagizengo..burya..ni..buno?kakubayeho..kenyera..uhondagurwe..gitindi.

  5. seth sareh

    Kuya 11-01-2018 saa 17:30'

    afite imyaka ingahe uyu chambaralla kombona ashaje bavandimw urebeye kwisura

  6. Eric

    Kuya 11-01-2018 saa 15:42'

    Niba Iyinkuru Ariyo Namahoro Murakoze.

  7. VEDASTE

    Kuya 11-01-2018 saa 14:59'

    Caleb ni Umunyarwanda kandi akina nk’umunyarwanda kuko afite ubwenegihugu bubiri kubera umwe mu bayeyi be.

  8. dgrt

    Kuya 11-01-2018 saa 14:47'

    ubwo ya kipe nayigira inama yo gushaka ba arbitre hakiri kare nk’uko ituye ibigenza kuko ishobora kuzaterwa icumi bitarabayeho mu mateka y’u Rwanda.

  9. Vava

    Kuya 11-01-2018 saa 14:47'

    MBAMARE IMPUNGEGE DIARA N’UMUKINNYI WA REYON SPORT NTAKIBAZO REYON SPORT IFITANYE NA DCCMP ATEGEREJE ICYEMEZO CYA NYUMA CYA FIFA KANDI CYO NTA MAFRANGA GISABA

  10. Rayon

    Kuya 11-01-2018 saa 14:15'

    Ko ahenze Rayon Sport million 5 mumezi atandatu nimenshi cyane kandi atazanakina imikino ibanza bari gushyiramo ingongo ivugako nyuma yaho ntayindi kipe azavugana nayo atabanje kuvugana na Rayon Sport gusa ubwo bamutanzeho nke byiri izindi zose bakubise mumufuka da

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru