RUHAGOYACU.com

AS Kigali yamaze gusinyisha Fuadi Ndayisenga, ikomeje kwitegura igikombe cy’Intwari (Amafoto)

Ikipe ya AS Kigali yamaze gusinyisha Fuadi Ndayisenga wamenyekanye cyane mu ikipe ya Rayon Sports na APR FC, ni nyuma yaho uyu mukinnyi yari amaze iminsi ayikoreramo imyitozo ndetse AS Kigali yamwifuje kenshi kuva mu 2016.

Nk’uko RuhagoYacu yabihamirijwe n’umutoza w’ikipe ya AS Kigali; Eric Nshimiyimana kuri uyu wa Gatandatu, Fuadi Ndayisenga ukina asatira izamu, aciye ibumoso, yamaze kuba umukinnyi wabo ndetse yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

“Fuadi twaramushimye azinjira muri groupe muri retour. Hari n’undi mwana twakuye muri AS Kigali ya kabiri (Fred), na we azinjira mu ikipe ya mbere muri retour. Nta bandi tuzongeramo.”

Fuadi Ndayisenga yamaze gusinya imyaka ibiri muri AS KigaliFuadi Ndayisenga yamaze gusinya imyaka ibiri muri AS Kigali

AS Kigali yari yifuje gusinyisha Fuadi kuva mu mpeshyi ya 2016 ariko ntibyakundaAS Kigali yari yifuje gusinyisha Fuadi kuva mu mpeshyi ya 2016 ariko ntibyakunda
Fuadi Ndayisenga yabaye kapiteni wa Rayon Sports, yakiniye kandi ikipe ya APR FCFuadi Ndayisenga yabaye kapiteni wa Rayon Sports, yakiniye kandi ikipe ya APR FC

AS Kigali ikomeje kwitegura igikombe cy’Intwari 2018 kizahuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona iheruka, yakinnye umukino wa gicuti n’abakinnyi batandukanye bakorera ku Mumena ‘Volontaires’, ndetse ngo barateganya undi mukino wa gicuti mu cyumweru gitaha nk’uko bitangazwa na Eric Nshimiyimana.

“Twagize akaruhuko k’icyumweru, duhita dutangira kuri tariki eshatu. Urumva ko tumaze iminsi 10 dutangiye, Uyu munsi twakinnye umukino wa gicuti, turacyakomeza ku buryo no kuwa Gatatu tuzareba niba hari uwundi tuzakina ku buryo bizamfasha kwinjira muri iryo rushanwa.”

“Urebye uburyo bahagaze [abakinnyi] nta kibazo nubwo dufite umubare mutoya.”

Umutoza Eric Nshimyimana (ubanza iburyo) areba uko abakinnyi be bitwara mu mukino wa gicuti bakinnye kuri uyu wa GatandatuUmutoza Eric Nshimyimana (ubanza iburyo) areba uko abakinnyi be bitwara mu mukino wa gicuti bakinnye kuri uyu wa Gatandatu

RuhagoYacu yabajije Eric Nshimiyimana niba gukina iri rushanwa adafite abakinnyi bane bari mu ikipe y’igihugu; Savio Nshuti, Kayumba Soter, Ally Niyonzima na Eric Iradukunda, niba nta cyuho bishobora gutera mu ikipe ye, avuga ko ari wo mwanya mwiza wo kwigaragaza ku bandi bakinnyi.

“Usibye ko twagize ikibazo cya Omar [Ngandu] yarwaye, afite malaria, yari amaze iminsi akora, ariko nibaza ko umubare tuzaba dufite.... dufite 11 batangira ukaba ufite n’abandi bane cyangwa batanu bashobora gusimbura ndumva nta kibazo kuko n’abari hanze ni bane.”

“Icyo bizadufasha ni uko abadakina; abasanzwe badakina bazabona amahirwe yo kwigaragaza kuko gukina imikino itatu mu minsi icumi ni byiza biguha rythme, nitwe tubyungukiyemo kuko bizadufasha kongera gutangira shampiyona turi ku rwego rwiza.”

Murengezi Rodriguez yagarutse mu kibuga nyuma yo kuvunikira i Rusizi mu mwaka ushizeMurengezi Rodriguez yagarutse mu kibuga nyuma yo kuvunikira i Rusizi mu mwaka ushize
Umunyezamu Bonheur yitwaye neza ahanganye na bagenzi be bakinana muri AS KigaliUmunyezamu Bonheur yitwaye neza ahanganye na bagenzi be bakinana muri AS Kigali
Myugariro Tubane James ashaka uwo ahaumupiraMyugariro Tubane James ashaka uwo ahaumupira
Uyu yafataga amashusho y'umukino.....Uyu yafataga amashusho y’umukino.....
Frank Kalanda yagiye mu kibuga mu gice cya kabiri cy'umukinoFrank Kalanda yagiye mu kibuga mu gice cya kabiri cy’umukino
Kalanda na Ngama Emmanuel bishyushya, Kodo areba uko babikoraKalanda na Ngama Emmanuel bishyushya, Kodo areba uko babikora
Jean Claude Ndarusanze yari yabanje mu kibugaJean Claude Ndarusanze yari yabanje mu kibuga


Uko amakipe azahura mu igikombe cy’Intwari 2018

Tariki ya 23 Mutarama 2018

  • Rayon Sports vs Police FC
  • APR FC vs AS Kigali

Tariki ya 27 Mutarama 2018

  • APR FC vs Police FC
  • AS Kigali vs Rayon Sports

Tariki ya 1 Gashyantare 2018

  • Police FC vs AS Kigali
  • Rayon Sports vs APR FC

Ikipe izegukana igikombe izahabwa miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, iya kabiri izahabwa miliyoni ebyiri, iya gatatu ihabwe milyoni imwe n’igice mu gihe ikipe izaba iya kane izahabwa milyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda mu gihe kandi buri kipe igomba guhabwa milyoni imwe yo kwitegura iri rushanwa.

Amafoto: NTARE Julius/ RuhagoYacu.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Ngabo JM

    Kuya 14-01-2018 saa 06:18'

    ni byiza ko buri team izitabira izahembwa...ni motivation nziza


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru