RUHAGOYACU.com

Ally Niyonzima ashobora gusinyira Nkana FC bitarenze iki cyumweru

Umukinnyi w’umunyarwanda ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Makura VS n’ikipe y’igihugu Amavubi, ashobora gusinya amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe ya Nkana FC bitarenze iki cyumweru.

Uyu musore amaze icyumweru muri Zambia, akaba yaragiye ari igeragezwa mu ikipe ya Zanaco FC, ariko iyi kipe ntabwo byakunze ko bunvikana.

Zanaco FC yifuza ko Ally Niyonzima yabanza gukora igeragezwa ry’igihe kirekire, bakazabona kuba bamuha amasezerano muri iyi kipe.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko uyu musore n’ikipe ya Mukura VS batigeze babyemeranyaho, bahitamo kuba yajya mu ikipe ya Nkana FC yo idashaka kumukoresha igeragezwa.

Mukura iteganya kuba yabona miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda niramuka igurishije uyu musore, wanifuzwaga cyane n’ikipe ya Rayon Sports FC.

Nkana FC niyo kipe ikunzwe kurusha izindi muri Zambia, akaba ari nayo kipe ifite ibikombe byinshi imbere mu gihugu kurusha izindi, dore ko iyi kipe ifite ibikombe bya shampiyona 12, igikombe cy’igihugu yagitwaye inshuro 6.

Ally Niyonzima akaba amaze imyaka 2 akinira ikipe ya Mukura Victory Sports.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

Kibweteei Kuya 21-07-2017 saa 01:34'

Nukuri courage!?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!