RUHAGOYACU.com

Abasifuzi 8 bo hagati n’abo ku ruhande 12 ni bo mpuzamahanga u Rwanda rufite gusa

Ku rutonde rw’abasifuzi mpuzamahanga rwatangajwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), u Rwanda rufitemo abo hagati 8 barimo abakobwa 3 n’abagabo 5, ndetse n’abo ku ruhande 12 barimo abari n’abategarugori 5 n’abagabo indwi.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa internet rwa FERWAFA, mu basifuzi mpuzamahanga b’abanyarwanda mu 2018 hiyongereyemo umwe, witwa Mutuyimana Dieudonne wajemo asimbura Niyiyegeka Jean Bosco.

Uwikunda Samuel na we ni Umusifuzi mpuzamahanga kuva mu mwaka ushize, aho yinjiyemo asimbura Munyemana HuduUwikunda Samuel na we ni Umusifuzi mpuzamahanga kuva mu mwaka ushize, aho yinjiyemo asimbura Munyemana Hudu

Ubuyobozi bwa FERWAFA bwashimiye abo basifuzi mpuzamahanga batoranyijwe, bunabasaba guhora baharanira kuba ku rwego rwo hejuru mu kazi kabo ko kuyobora imikino haba mu Rwanda ndetse no mu ruhando rw’amahanga.

Urutonde rw’abasifuzi mpuzamahanga b’Abanyarwanda mu 2018:
Abasifuzi bo hagati:

Abagabo: Hakizimana Louis, Twagirumukiza Abdoul Karim, Ishimwe Jean Claude, Ruzindana Nsoro na Uwikunda Samuel.
Abari n’abategarugori: Mukansanga Salma Rhadia, Umutoni Aline and Tuyishime Angelique.

Abasifuzi bo ku ruhande:

Abagabo: Ndagijimana Theogene, Hakizimana Ambroise, Bwiliza Raymond Nonati, Niyonkuru Zephanie, Simba Honore, Karangwa Justin and Mutuyimana Dieudonne.
Abari n’abategarugori: Nyinawabari Speciose, Murangwa Usenga Sandrine, Umutesi Alice, Ingabire Francine and Mukayirangwa Regine.

Uyu ni umwaka wa kabiri kuri Ruzindana Nsoro nk'Umusifuzi mpuzamahangaUyu ni umwaka wa kabiri kuri Ruzindana Nsoro nk’Umusifuzi mpuzamahanga

Abasifuzi mpuzamahanga barangwa n'icyo kirango bambaye ku mufuka w'umwambaro waboAbasifuzi mpuzamahanga barangwa n’icyo kirango bambaye ku mufuka w’umwambaro wabo

Mukansanga Salma Rhadia ni umwe mu basifuzi mpuzamahanga bo hagati batatu u Rwanda rufite mu bari n'abategarugoriMukansanga Salma Rhadia ni umwe mu basifuzi mpuzamahanga bo hagati batatu u Rwanda rufite mu bari n’abategarugori

Twagirumukiza Abdoul Kharim ni umwe mu bamaze igihe kinini ari abasifuzi mpuzamahangaTwagirumukiza Abdoul Kharim ni umwe mu bamaze igihe kinini ari abasifuzi mpuzamahanga

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru