RUHAGOYACU.com

Intyoza muri Taekwondo zigiye kuba abasifuzi bo ku rwego rw’igihugu

Intyoza muri Taekwondo mu Rwanda zirimo guhugurirwa kuba abasifuzi bo ku rwego rw’igihugu, bikazatuma umubare w’abayobora imikino y’amarushanwa wiyongera.

Gukurikiza amategeko agezweho mu mikino njyarugamba ni bwo buryo bwonyine bwo kurinda impanuka no gusigasira umukinnyi mu gihe cy’amarushanwa, ndetse bikanaba ishingiro ry’iterambere mu mukino runaka.

Muri Taekwondo y’u Rwanda na ho barimo guhugura intyoza zifite nibura imikandara ibiri y’umukara (2eme Dan) kugirango harebwemo abahanga bashobora kuba abasifuzi beza, bityo biyongere kuri bake bari bari mu Rwanda muri iyi mikino.

Umutoza w'Ikipe y'igihugu ya Taekwondo, Bagire Alain Irene (wambaye umukara) na we ari mu bahuguwe ku misifurireUmutoza w’Ikipe y’igihugu ya Taekwondo, Bagire Alain Irene (wambaye umukara) na we ari mu bahuguwe ku misifurire

Umunyamabanga mukuru mu ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda, Bagabo Placide yatangarije RuhagoYacu ko ari igikorwa bateguye ngo bongere ubumenyi mu misifurire, ndetse abasanzwe ari abasifuzi bo bahugurwe ku mategeko yagiye ahinduka.

Bagabo yagize ati “Iyo amategeko ahindutse rero twe nk’abasifuzi mpuzamahanga tuba dufite inshingano zo guhugura abasifuzi bo mu bihugu byacu kugirango bagendere ku mategeko mpuzamahanga. Indi nshingano ni iyo guhugura abakinnyi n’abatoza kugirango uko bitegura imikino yo ku rwego rw’igihugu, aho dukura abakinnyi beza bajya guhangana ku rwego mpuzamahanga, bagende bazi neza amategeko agezweho.”

Bahuguwe n'Umusifuzi mpuzamahanga Bagabo Place, uyu akaba n'Umunyamabanga mukuru w'ishyirahamwe ry'imikino ya Taekwondo mu RwandaBahuguwe n’Umusifuzi mpuzamahanga Bagabo Place, uyu akaba n’Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda

Aya mahugurwa yatangiye kuwa gatanu tariki ya 3 Ugushyingo, akaba yasojwe kuri iki cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo, aho abahuguwe bakoze ikizamini nk’isuzumabumenyi n’ubushobozi, uzabasha gutsinda akazaba ari we wemererwa kuba Umusifuzi wa Taekwondo mu Rwanda.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abantu 14 barimo abakobwa 3 n’abagabo 11. Abazatsinda ikizamini bazahita biyongera ku bandi basifuzi batanu bari basanzwe basifura mu mikino ya Taekwondo mu Rwanda.

Biganjemo abakinnyi ba mbere muri uyu mukino mu RwandaBiganjemo abakinnyi ba mbere muri uyu mukino mu Rwanda

Babanje kwigishwa mu magambo banerekwa amashusho, nyuma bafata umwanya wo gushyira mu bikorwa ibyo bizeBabanje kwigishwa mu magambo banerekwa amashusho, nyuma bafata umwanya wo gushyira mu bikorwa ibyo bize

Bahereye ku byo bajya bakorerwaho iyo bagiye gukinaBahereye ku byo bajya bakorerwaho iyo bagiye gukina

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru