RUHAGOYACU.com

Amaraso mashya mu buyobozi bw’ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda

Bagabo Placide wari usanzwe ari Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda yatorewe kuba umuyobozi mukuru w’iryo shyirahamwe, hanatorwa n’abandi bazafatanya kuyobora, intego ngo ikaba ari kurushaho kwihuta mu bikorwa.

Mu gihe abandi biteguraga kwizihiza Umunsi wa Noheli, mu Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo bari bahugiye mu Nteko rusange yari iteganyijwe no gusiga bishyiriyeho ubuyobozi, dore ko ubwari busanzweho bwari bwaracyuye igihe.

Bagabo Placide ni we uyoboye Ishyirahamwe ry'imikino ya Taekwondo mu RwandaBagabo Placide ni we uyoboye Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda

Ubwari busanzweho bwari bukuriwe na Dr. David Hakizimana, wari wungirijwe na Mubarak Bimenyimana mu gihe Umunyamabanga Mukuru yari Bagabo Placide wahise atorerwa kuba Perezida muri Komite nshya.

Nyuma yo gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo yari amaze igihe abereye Umunyamabanga, Bagabo Placide yatangaje ko yabyakiriye neza n’ubwo byamutunguye, gusa ngo hamwe n’abo batowe gufatanya mu buyobozi ngo icyizere ni cyose cyo kurushaho guteza Taekwondo imbere.

Bagabo yagize ati “Twabyakiriye neza n’ubwo byadutunguye, twifuza ko twakongera umuvuduko mu bikorwa tukagera kuri byinshi birenze ibyo twagezeho.”

“Twari dufite icyuho kuko bamwe mu myanya nk’umubitsi ntiyari hafi, Visi Perezida na we yagiye kwiga muri Korea. Numva rero ko abatorewe kubasimbura na bo ari amaraso mashya kandi meza agomba kudufasha kwihuta mu iterambere.”

Abagize Inteko rusange bahundagaje amajwi kuri Bagabo Placide wari umukandida rukumbiAbagize Inteko rusange bahundagaje amajwi kuri Bagabo Placide wari umukandida rukumbi

Abagize Komite nyobozi nshya ya Federasiyo ya Taekwondo:

Perezida: Bagabo Placide (Dream Taekwondo Club)
Visi Perezida: Mugorewase Elyse Fabrice (Blue Sky Taekwondo Club)
Umunyamabanga mukuru: Mbonigaba Boniface (IYF Taekwondo Club)
Umubitsi: Uwayezu Imara Theoneste (Kigali International Taekwondo Academy/KITA)
Abajyanama:
-  Gemma Ingabire (KITA)
-  Dusi Blaise (Kigali Olympic Taekwondo Academy/KOTA)
Abagize Komite Ngenzuzi:
-  Iyumva Regis (Unity Taekwondo Club)
-  Musabyimana Emmanuel (Yes We Can Taekwondo Club)
-  Bimenyimana Galiede (Horang Taeowndo Club)

Komite yatowe kuyobora Ishyirahamwe ry’Imikino ya Taekwondo mu Rwanda ifite manda y’imyaka ine.

Martin Koonce ni Perezida w'icyubahiro w'iryo shyirahamweMartin Koonce ni Perezida w’icyubahiro w’iryo shyirahamwe

Bagabo Placide yari Umunyamabanga mukuru wa Federasiyo ya Taekwondo kuva yabahoBagabo Placide yari Umunyamabanga mukuru wa Federasiyo ya Taekwondo kuva yabaho

Boniface Mbonigaba yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe tekinikiBoniface Mbonigaba yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe tekiniki

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Peter

    Kuya 5-01-2018 saa 13:04'

    Ariko ndabaza ikinyamakuru RUHAGO.COM, kuki muvuga kuri teakwondo yonyine kandi hari martial arts nyinshi zinyuranye mu RWANDA ,ese nta makuru ari muri KARATE,KUNG FU,n’izindi ?Mugabanye kubogama ,mushakire amakuru n’ahandi mureke monopole ya taekwondo!!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru