RUHAGOYACU.com

Abagera kuri 65 b’intoranwa ni bo bazahatana muri Gorilla Open 2017 muri Taekwondo

Abitwaye neza kurusha abandi muri shampiyona y’igihugu ni bo bagiye kongera guhatana mu irushanwa ngarukamwaka rizaba rikinwa ku nshuro ya kane ryiswe “Gorilla Open”, iri rikaba ari na ryo riza gushyira akadomo ku mwaka w’imikino muri Taekwondo.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Ukuboza muri Petit Stade Amahoro i Remera ruraba rwambikanye hagati y’abasore n’inkumi, ingimbi n’abangavu bahize abandi muri shampiyona y’igihugu.

Muri Gorilla Open abakinnyi b'Abanyarwanda bazakomeza guhatanira umwanya mu ikipe y'igihugu izakina mu 2018Muri Gorilla Open abakinnyi b’Abanyarwanda bazakomeza guhatanira umwanya mu ikipe y’igihugu izakina mu 2018

Kuri iyi nshuro ntibaba bahatanira imidali ya shampiyona, ahubwo baraba barushanwa muri Gorilla Open, irushanwa rishobora gutuma bamwe bahamya ibigwi bagahita babona umwanya uhoraho wo guhagararira u Rwanda mu marushanwa atandukanye ateganyijwe mu 2018.

Bagabo Placide, Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo mu Rwanda yatangarije RuhagoYacu ko Gorilla Open y’uyu mwaka isa n’iyihariye ugereranyije n’izindi zabanje, dore ko abazakina noneho ari intoranwa, kandi hakazitabira abanyamahanga bake cyane, ibintu bizaha rugari abana b’u Rwanda bakabanza bagatyara.

Ati “Kuri iyi nshuro hari ibihugu byinshi bitazitabira kubera ko bari mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani nk’uko babitumenyesheje.”

Gorilla Open izaba ari ibicikaGorilla Open izaba ari ibicika

Yakomeje avuga ko muri Uganda hazaturuka abakinnyi batatu mu gihe muri Kenya ho hazaturuka abakinnyi bane, bakazasanga abandi begukanye imidali muri shampiyona y’igihugu ya Taekwondo, aba babazaba ari bo barushanwa muri Gorilla Open 2017.

Iri rushanwa rizakinwa mu munsi umwe aho kuba iminsi ibiri cyangwa itatu nk’uko bisanzwe, kuko rizitabirwa n’abakinnyi bake kandi beza batoranyijwe muri shampiyona.

Bagabo akomeza avuga ko iri rushanwa rizaba umwanya mwiza wo kurushaho kwitabira irindi rya Zone rizabera i Kampala muri Mutarama 2018, ndetse n’irindi rizabera mu Misiri ryitwa “Egypt Open”, iri rikaba rinitabirwa n’amakipe akomeye aturutse ku mugabane w’u Burayi, Amerika, Asia n’ahandi.

Nyuma y’ayo marushanwa yose, abakinnyi b’Abanyarwanda bazaba bamaze kugira ubunararibonye buhagije buzatuma bitwara neza muri shampiyona Nyafurika iteganyijwe kuba guhera kuwa 28 kugeza kuwa 31 Werurwe.

Abegukanye imidali muri shampiyona ni bo bazakina Gorilla Open gusaAbegukanye imidali muri shampiyona ni bo bazakina Gorilla Open gusa

Uretse abakinnyi bakuru, abana na bo ni amahirwe babonye yo kurushaho kwitegura imikino y’amarushanwa yabo atandukanye ariko yose agamije gushaka itike y’imikino Olempike y’abana izaba mu 2019 izabera muri Argentine.

Ibi bivuze ko abana bazitwara neza muri Gorilla Open ari bo bazanahagararira u Rwanda muri Tunisia Open ndetse na shampiyona y’Isi y’abana igomba kubera muri Tunisia.

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru