RUHAGOYACU.com

Nyuma y’amezi 9 Iceland bakoze amateka muri Euro 2016, abana bari kuvuka ku bwinshi!

Tariki ya 27 Kamena 2016 nibwo ikipe y’igihugu ya Iceland yakoze amateka yo kugera muri ¼ cy’igikombe cy’u Burayi, itsinda Abongereza ibitego 2-1 muri 1/8 ndetse byari ibyishimo bikomeye kuri iki kirwa cyari kitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya mbere.

Kuri uwo munsi mu mujyi wa Nice ho mu Bufaransa bwari bwakiriye irushanwa, Iceland yabanje gutsindwa igitego 1-0 n’u Bwongereza mbere yo kwishyura bakanasezerera iyi kipe yahabwaga amahirwe muri iri rushanwa, nubwo baje gutsindwa n’uBufaransa 5-2 muri ¼.

Byari ibyishimo bikomeye ubwo basezereraga u Bwongereza muri 1/8Byari ibyishimo bikomeye ubwo basezereraga u Bwongereza muri 1/8

Nyuma y’amezi 9 ibi bibaye, mu mpera z’icyumweru gishize, ibitaro bitandukanye byo muri iki kirwa byakiriye ababyeyi benshi ndetse ngo nibwo havuka abana bangana gutyo mu gihe kimwe mu mateka y’iki gihugu nk’uko byatangajwe na Asgeir Peter, umuganga wo muri iki gihugu.

Umudogiteri wo muri Iceland yatangaje ko bahuye n'akazi katoroshye mu mpera z'icyumweru gishize!Umudogiteri wo muri Iceland yatangaje ko bahuye n’akazi katoroshye mu mpera z’icyumweru gishize!

Mu minsi ishize, Gerard Pique, myugariro wa FC Barcelone akaba yaravuze ko nyuma y’amezi 9 uhereye igihe basezereraga PSG bayitsinze ibitego 6-1 muri UEFA Champions League, hashobora kuzavuka abana benshi cyane!

Abakinnyi ba Iceland ituwe n'abagera ku 350,000, BAKOZE AMATEKA muri Euro 2016Abakinnyi ba Iceland ituwe n’abagera ku 350,000, BAKOZE AMATEKA muri Euro 2016

Map : Ahabanza  \  UEFA Euro 2016

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru