RUHAGOYACU.com

Kenya yahawe kwakira CHAN ya 2018

Igihugu cya Kenya ni cyo kizakira imikino nyafurika ihuza abakinnyi bakina muri za shampiyona z’iwabo, CHAN ya 2018, irushanwa rizaba ku nshuro ya gatanu.

Ni nyuma yaho Congo Kinshasa yegukaniye CHAN ya kane yaberaga mu Rwanda kuva tariki ya 16 Mutarama- 7 Gashyantare, itsinze Mali ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma.

Issa Hayatou, umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, akaba yahaye ibendera rya CHAN umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Kenya, Sam Nyamweya, nk’igihugu kizakira irushanwa ritaha, rizaba mu 2018.

Umunyamabanga muri minisiteri y’umuco na Siporo muri Kenya, Hassan Wario n’abandi bayobozi b’umupira w’amaguru muri Kenya barimo: Robert Asembo, Michael Esakwa, Fred Muteti na John Mwangemi, bari baje mu Rwanda kwakira iri bendera.

Bwa mbere CHAN ikinwa, hari mu 2009 ubwo yaberaga muri Cote d’Ivoire, Congo Kinshasa iyegukana ku nshuro ya mbere itsinze Ghana 2-0.

Mu 2011, yabereye muri Sudani itwarwa na Tunisia, mu 2014 ubwo yari yabereye muri Afurika y’Epfo itwarwa na Libya.

Map : Ahabanza  \  CHAN 2016

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru