RUHAGOYACU.com

Ubugugu bw’amafaranga no kurwanira indaya; bimwe mu byatumye umusaruro uba muke kuri Uganda Cranes yasezerewe muri CAN 2017 itarenze umutaru

Nyuma yo gusezererwa mu gikombe cya Afurika cya 2017 kiri kubera muri Gabon batarenze amatsinda, abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Uganda ’Uganda Cranes’ barashinjwa kugira ubugugu bw’amafaranga no kwishora mu ndaya mu gihe barimo kwitegura no gukina iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 31.

Uganda yari iherereye mu itsinda rya kane rya CAN 2017 ryakiniraga mu mujyi wa Oyem muri Gabon, yasezerewe ifite inota rimwe ku manota icyenda, ni nyuma yo gutsindwa na Ghana 1-0, na Misiri 1-0 ndetse no kunganya na Mali 1-1.

Nk’uko ikinyamakuru The Monitor cyo muri Uganda kibigarukaho, Uganda Cranes bari bamaze imyaka hafi 40 badakina igikombe cya Afurika, abakinnyi bakaba barashwaniye aho bari bacumbitse muri Gabon, ni nyuma yaho hari indaya yinjijwe rwihishwa aho babaga, ndetse abakinnyi bagera kuri batandatu nibo bagarukwaho ko bashakaga iyo ndaya.

Uretse iki kibazo cy’uburaya muri Uganda Cranes, ikindi kigarukwaho n’iki kinyamakuru ni ubugugu bushingiye ku mafaranga yagiye asabwa n’abakinnyi mu gihe iri rushanwa ryari ririmo kuba, aho gushira umutima hamwe ngo bitegure imikino bari bafite.

The Monitor ivuga ko ubwo Uganda Cranes bari bamaze kubona itike ya CAN 2017 batsinze Comoros 1-0 muri Nzeli 2016, buri mukinnyi yahawe ibihumbi 27 by’amadolari ya Amerika, miliyoni 97 z’amashilingi ya Uganda, ni ukuvuga asaga miliyoni 22 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mbere yo gukina na Comoros tariki ya 4 Nzeli 2016, perezida w’ishyirahamwe rya ruhago muri Uganda; Moses Magogo yemereye ikipe amadolari 10,000 (asaga miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda) nk’agahimbazamusyi.

Ubwo bari bamaze kubona itike, FUFA yasabiye ikipe y’igihugu miliyari 7 z’amashilingi ya Uganda (asaga miliyari 1 na miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda) aya yari kubasha kwitegura irushanwa, aho nyuma y’ibyumweru bitatu babab muri Serena Suites, i Kampala, Micho n’abakinnyi 26 bagiye gukina umukino wa gicuti muri Tunisia batsindwa 2-0.

Nyuma y’uyu mukino, Micho yasezereye abakinnyi 3; Benjamin Ochan, Edirisa Lubega na Muzamiru Mutyaba asigarana 23, hari mbere yuko bagombaga gukina na Slovenia, Slovakia na Ivory Coast.

Nyuma y’uko bamwe bamaze kwisanga ku rutonde rwa 23 bari gukina CAN 2017, bari i Dubai, batangiye gutera hejuru bashaka amafaranga, basaba miliyoni 3,5 z’amashilingi (asaga gato ibihumbi 800 Frw) kuri buri munsi w’imyitozo, miliyoni 35 z’amashilingi (asaga miliyoni 8 Frw) ku mukino batsinze, na miliyoni 17 z’amashilingi ( hafi miliyoni 4 Frw) ku mukino banganyije ndetse bashaka ibihumbi 15 by’amadolari kuri buri umwe ku kuba barageze mu gikombe cya Afurika.

Abakinnyi barimo; Yunus Ssentamu, Luwagga Kizito, Godfrey Walusimbi na Jamal Salim bakaba aribo bagarukwaho mu kuza ku isonga ry’inkomoko yo gusaba aya mafaranga, ndetse bashyigikirwa na Tony Mawejje, Hassan Wasswa na Joseph Ochaya.

Abakinnyi ba Uganda Cranes bakaba bavugwaho kuba batarishimiye ubutumwa bohererejwe na perezida Museveni abifuriza intsinzi mu gikombe cya Afurika, aho bamwe baciye amakarita yaboherereje kuko ngo bashakaga amafaranga, aho kuba amakarita.

Umwe mu bakinnyi ngo akaba yarabwiye umuyobozi wa FUFA, Magogo, ko naramuka yongeye kujya kuvugana na perezida agomba kuzajya abanza akababaza.

Mbere y’uko umwaka wa 2016 urangira, Cranes bakaba bari bahawe miliyoni 35 z’amashilingi kuri buri mukinnyi wagize uruhare ubwo iyi kipe yabonaga itike ya CAN 2017.

Ubwo bari i Dubai kandi, buri mukinnyi akaba yarahawe miliyoni 7 z’amashilingi ya Uganda mu ntoki, miliyoni 19 z’amashilingi zishyirwa kuri compte, mu gihe umuryango we wagenerwaga ibihumbi 700 by’amashilingi.

Mu myaka 10 ishize, ubwo Uganda yatsindaga Nigeria, buri mukinnyi yahawe miliyoni y’amashilingi (ku gaciro kariho ubu) mu gihe mu myaka ya hafi yo muri za 90, buri mukinnyi wa Uganda Cranes yahabwaga ibihumbi 260 by’amashilingi.

Ahmed Hussein ushinzwe itangazamakuru muri FUFA, yabwiye The Monitor ko ibyabaye byose atabibwira itangazamakuru, ariko bagerageje kuganira n’abakinnyi ndetse bakagira ibyo bemeranya dore ko nubwo bari bemerewe miliyari 7 z’amashilingi mbere y’irushanwa, bahawe miliyari 2 gusa z’amashilingi.

Map : Ahabanza  \  CAN 2017

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru