RUHAGOYACU.com

CAN 2017: Uwarose nabi burinda bucya, Ghana yatsinzwe na Burkina Faso bahatanira umwanya wa gatatu

Ikipe y’igihugu ya Burkina Faso yegukanye umwanya wa gatatu mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika kiri kubera mu Gabon, ni nyuma yo gutsinda Ghana 1-0 mu mukino waraye ubereye i Franceville.

Ghana yatanze Abanya-Burkina Faso kwinjira mu mukino ndetse ibona amahirwe meza ku mutwe wa Agyemang Badu ku munota wa 15, ariko umupira awuteresheje umutwe uca ku ruhande gato rw’izamu mu gihe kandi koruneli yabonetse ku ruhande rwa Ghana, Barnard Tekpetey na we bitamuhiriye, umupira ukarenzwa n’umunyezamu Herve Koffi nyuma yo kugonga umutambiko w’izamu ku munota wa 24 w’umukino.

Andi mahirwe yabonetse ku ruhande rwa Ghana ni coup-franc yatewe na Jordan Ayew, ariko umupira urarenga mu gihe kandi Ghana yongeye kubona uburyo bwo kugera mu izamu rya Burkina Faso ku munota wa 40, ku mupira wari uhinduwe na Harrison Afful, ukurwaho neza n’umutwe na Bakary Kone, Burkina Faso bahise bakora contre-attaque, ariko Nakoulma washakaga igitego cya gatatu muri iri rushanwa, agerageje kuroba umunyezamu umupira uca ku ruhande rw’izamu.

Abakinnyi ba Burkina Faso bishimira igitego cya Alain TraoreAbakinnyi ba Burkina Faso bishimira igitego cya Alain Traore

Nk’uko n’ubundi byagenze mu gice cya mbere cy’umukino, Ghana yatangiye isatira bikomeye Burkina Faso ibona uburyo butatu burimo bubiri bwa Jordan Ayew na Mubarak Wakaso, ariko bagorwa n’umunyezamu Herve Koffi mu gihe kandi Burkina Faso yabonye uburyo bwiza muri iki gice cya kabiri ku mupira wo ku munota wa 83, Nakoulma awutangwa n’umunezamu Razak Brimah.

Ku munota wa 88, umutoza wa Burkina Faso yakuyemo kapiteni Charles Kabole, maze nyuma y’amasengonda 10 coup-franc yari yaboywe na Burkina Faso iterwa neza na Alain Traore, Burkina Faso babona igitego cyabahsheje umwanya wa gatatu.

Ghana yagerageje gusatira ishaka igitego cyo kwishyura, ariko abakinnyi bayo barimo Jonathan Mensah na Daniel Amartey amahirwe babonye asubizwa inyuma na Herve Koffi, umukino urangira batsinzwe 1-0.

Kuri iki Cyumweru saa tatu z’ijoro, nibwo haraba umukino wa nyuma urahuza ikipe y’igihugu ya Cameroun n’ikipe y’igihugu ya Misiri mu mujyi wa Libreville.

Map : Ahabanza  \  CAN 2017

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Emmy

    Kuya 4-02-2017 saa 22:45'

    mukosore muriyinkuru mwakomeje kugarukaho Fabrice Ondoa nkumenyezamu wa Burkina Faso kndi ari uwa Cameroon uwa Burikina Faso ni Herve Koffi kouakou Thx


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru