RUHAGOYACU.com

CAN 2017: ’’Twatanze buri kimwe twari dufite"- Ibenge nyuma yo gusezererwa kwa Congo Kinshasa

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Congo Kinshasa, Florent Ibenge yatangaje ko bakoze buri kimwe cyose ngo bitware neza nubwo byarangiye basezerewe mu gikombe cya Afurika cya 2017 kiri kubera muri Gabon.

Congo Kinshasa yaraye itsinzwe na Ghana ibitego 2-1 mu mukino wa 1/4, ihita isezererwa.

Ghana, Misiri yasezereye Maroc ku gitego 1-0, Burkina Faso yatsinze Tunisia 2-0 kuwa Gatandatu na Cameroun yasezereye Senegal, akaba ariyo makipe yageze muri 1/2.

Nyuma y’umukino, Florent Ibenge utoza Congo Kinshasa yavuze ko kuba basezerewe muri iri rushanwa bitababuza gukomeza n’intego bihaye.

"Buri gihe gutsindwa birababaza. Ntawabyihanganira. Abakinnyi barababaye cyane, ariko nanone ntawakwibagirwa ko muri ruhago utsinda, ugatsindwa cyangwa ukanganya. Ningombwa ko ukomereza ku byiza ufite, ugakosora amakosa."

Ibenge avuga ko bagize ikibazo cyo kudakoresha abakinnyi bose bari bafite nyuma yaho abakinnyi barimo Zakwani, Mulumbu na Maghoma bavunikiye ku mukino wa mbere.

Uyu mutoza ngo asanga Congo Kinshasa itagomba gucika intege kuko bagiye gukomeza gutegura uko bashaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2018 kizabera mu Burusiya.

Imikino y’igikombe cya Afurika cya 2017 izasubukurwa kuwa Gatatu, aho Burkina Faso izakina na Misiri saa 21:00 i Libreville mu mukino ubanza wa 1/2 mu gihe undi uzaba kuwa Kane tariki ya 2 Gashyantare hagati ya Cameroun na Ghana i Franceville saa 21:00.

Umukino w’umwanya wa gatatu n’umukino wa nyuma izakinwa kuwa Gatandatu no ku Cyumweru.

Map : Ahabanza  \  CAN 2017

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru