RUHAGOYACU.com

CAN 2017: Misiri na Ghana ziyongereye ku yandi makipe 6 azakina 1/4

Amakipe y’ibihugu bya Misiri na Ghana yaraye yiyongereye ku bindi bihugu byari bimaze kubona itike ya 1/4 cy’igikombe cya Afurika cya 2017 kiri kubera muri Gabon.

Imikino isoza iyo mu itsinda rya kane, yabaye kuri uyu wa Gatatu,i Port Gentil na Oyem, yaramgiye Misiri iyoboye itsinda D n’amanota 7, Ghana ku mwanya wa kabiri n’amanota 6, Mali ifite amanota 2 ku mwanya wa gatatu mu gihe Uganda itozwa na Micho yatahanye inota rimwe.

Kuri Stade ya Port Gentil, Misiri yatsinze Ghana 1-0 cya Mohamed Salah ku munota wa 10 w’umukino, kuri coup-franc yateye neza, umuzamu Razak Brimah ntiyanyeganyega.

Gezay wa Misiri ahanganye na Amartey wa GhanaGezay wa Misiri ahanganye na Amartey wa Ghana
Coup-franc ya Salah yagiyemo umuzamu Brimah ayirebereaCoup-franc ya Salah yagiyemo umuzamu Brimah ayireberea

Umukino wundi wahuje Uganda na Mali mu mujyi wa Oyem, warangiye amakipe yombi anganyije 1-1, ni nyuma yaho Farouk Miya wa Uganda Cranes afunguye amazamu ku munota wa 71, igitego cyahise kishyurwa na Yves Bissouma.

Uganda na Mali bakiniye ku kibuga cyuzuyemo amaziUganda na Mali bakiniye ku kibuga cyuzuyemo amazi

Khalid Aucho ahanganye n'umukinnyi wa MaliKhalid Aucho ahanganye n’umukinnyi wa Mali

Wari umukino urimo ishaka..Wari umukino urimo ishaka..
Myugariro Wassawa wa Uganda CranesMyugariro Wassawa wa Uganda Cranes

Amakipe yose azakina 1/4 yamenyekanye:

Nyuma yo gusoza iyi mikino yo mu matsinda amakipe yageze muri 1/4 ni: Burkina Faso na Cameroun zo mu itsinda A, Senegal na Tunisia zo mu itsinda B, Congo Kinshasa na Maroc zo mu itsinda C, ndetse na Misiri na Ghana zo mu itsinda D.

CAN 2017, kuri uyu wa Kane no kuwa Gatanu ni ikiruhuko, aho kuwa Gatandatu hazatangira 1/4, Tunisia ikina na Burkina FASO kuwa Gatandatu saa 18:00, Senegal na Cameroun saa tatu (21:00) mu gihe iyindi mikino; Congo Kinshasa na Ghana, Maroc na Misiri izaba ku Cyumweru.

Map : Ahabanza  \  CAN 2017

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru