RUHAGOYACU.com

Robben yasezeye mu ikipe y’Ubuholandi yabuze itike y’igikombe cy’Isi

Ku myaka 33, rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’Ubuholandi akaba na kapiteni wayo; Arjen Robben yamaze gutangaza ko ahagaritse gukinira iki gihugu nyuma yo kubura itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi kizabera mu Burusiya mu mwaka utaha wa 2018.

Ubuholandi bwasabwaga gutsinda Sweden ibitego 7-0 kugira ngo bujye mu gikombe cy’isi, Robben yabutsindiye ibitego 2-0 bitari bihagije ngo babone itike.

Arjen Robben yatsindiye Ubuholandi ibitego 2 batsinda SwedenArjen Robben yatsindiye Ubuholandi ibitego 2 batsinda Sweden
Ariko ntibyari bihagije kuko Ubuholandi byarangiye bubuze tike Ariko ntibyari bihagije kuko Ubuholandi byarangiye bubuze tike

Nyuma y’uyu mukino, Arjen Robben yatangaje ko asezeye mu ikipe y’igihugu kugira ngo ahe umwanya uhagije ikipe ye ya Bayern Munich.


"Mfite imyaka 33 ubu, nifuzaga ko hari undi mwanya wo kugira byinshi byiza ngeraho ariko ubu ntibigikunze."

"Ni icyemezo kingoye, ariko ni ngombwa ko ndekera aha, mu myaka 14 nari maze mu ikipe y’igihugu hari byinshi nabonye byiza, ubu reka mpe umwanya ikipe yanjye iri mu zikomeye i Burayi."

Arjen Robben yasezeye mu ikipe y'igihugu y'UbuholandiArjen Robben yasezeye mu ikipe y’igihugu y’Ubuholandi

Kuva atangiye gukinira Ubuholandi mu 2003, Arjen Robben yari amaze kugaragara mu mikino 96, atsinda ibitego 37 ari nako atanga indi mipira 28 yavuyemo ibindi bitego.

Robben asezeye muri Les Oranges, ari ku mwanya wa kane mu bayitsindiye ibitego byinshi, aho abinganya na Dennis Bergkamp wahoze akinira Arsenal.

Robben ahobera umutoza Dick Advocaat nyuma y'umukinoRobben ahobera umutoza Dick Advocaat nyuma y’umukino

Uyu mugabo yageranye n’Ubuholandi ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya 2010 muri Afurika y’Epfo batsindwa na Espagne 1-0 mu gihe mu 2014 muri Brazil batahanye umwanya wa gatatu.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru