RUHAGOYACU.com

Europa League: Walcott na Giroud bafashije Arsenal kunyagira BATE Borisov- Uko imikno yose yarangiye

Arsenal ibonye intsinzi ya kabiri muri Europa League, aho itsindiye Bate Borisov iwayo, ibitego 4-2, ibi birimo ibitego bya Theo Walcott n’igitego cya Olivier Giroud wuzuzaga ibitego 100 mu ikipe y’Abarashi.

Iyi kipe yo mu Bwongereza iheruka gutsinda FC Cologne mu mukino wa mbere, yatangiye neza, ibona ibitego hakiri kare, aho ku munota wa cyanda gusa, Walcott yafunguye amazamu, atsinda n’igitego cya kabiri ku munota wa 22 w’umukino ku makosa y’umunyezamu Denis Shcherbitski.


Walcott yatsinze ibitego 2 muri 4 Arsenal itsindiye muri BelarusWalcott yatsinze ibitego 2 muri 4 Arsenal itsindiye muri Belarus

Arsenal yabonye igitego cya gatatu cyatsinzwe na Holding ku munota wa 25, mbere y’uko BATE Borisov bishyuramo kimwe nyuma y’iminota itatu binyuze kuri Mirko Ivanic.

Mu gice cya kabiri, Arsenal yabonye penaliti yinjijwe neza na Olivier Giroud, atsinda igitego cye cya 100 muri Arsenal, mu gihe Gordeychuk yatsindiye BATE igitego cya kabiri ku munota wa 67, umukino urangira ku bitego 4-2.

Holding yishimira igitego cya 3 cya ArsenalHolding yishimira igitego cya 3 cya Arsenal
Bate babonye igitego cya mbere ku munota wa 28 w'umukinoBate babonye igitego cya mbere ku munota wa 28 w’umukino
Giroud yatsinze penaliti yatumye yuzuza ibitego 100Giroud yatsinze penaliti yatumye yuzuza ibitego 100

BATE Borisov: Scherbitski; Rios, Gayduchik, Milunovic, Polyakov (Volodko, 24); Voldoko, Dragun; Gordeychuk, Ivanic, Stasevich; Rodionov (Signevich, 55).

Abasimbura batakoreshejwe: Yablonski, Berezkin, Veremko, Tuominen, Baga


Arsenal:
Ospina; Holding, Mertesacker, Mustafi; Maitland-Niles, Elneny, Willock (Nketiah 89), Nelson (McGuane 79); Walcott, Wilshere; Giroud

Abasimbura batakoreshejwe: Akpom, Dasilva, Dragomir, Gilmour, Macey.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda; FK Crvena Zvezda yatsindiye FC Cologne
mu Budage igitego 1-0.

Arsenal iyoboye itsinda H n’amanota 6 kuri 6, ikurikiwe na FK Crvena Zvezda ifite amanota 4 mu gihe BATE Borisov ifite inota rimwe, Cologne bakagira zero.

Imikino yabaye kuri uyu wa Kane

Itsinda A: Astana 1-1 Slavia Praha, Maccabi Tel-Aviv 0-0 Villarreal
Itsinda B: Skënderbeu 1-1 Young Boys, Partizan 2-3 Dynamo Kyiv
Itsinda C: Braga 2-1 İstanbul Başakşehir, Ludogorets 2-1 Hoffenheim
Itsinda D: AC Milan 3-2 Rijeka, AEK Athens 2-2 Austria Wien
Itsinda E: Everton 2-2 Apollon Limassol, Lyon 1-1 Atalanta
Itsinda F: Lokomotiv Moskva 3-0 Zlín, Sheriff 0-0 København
Itsinda G: Viktoria Plzeň 3-1 Hapoel Beer-Sheva, Lugano 1-2 FCSB
Itsinda H: Köln 0-1 Crvena zvezda, BATE Borisov 2-4 Arsenal
Itsinda I: Konyaspor 2-1 Vitória SC, Salzburg 1-0 Marseille
Itsinda J: Athletic Club 0-1 Zorya Luhansk, Östersund 1-0 Hertha Berlin
Itsinda K: Lazio 2-0 Zulte Waregem, Nice 3-0 Vitesse
Itsinda L: Zenit 3-1 Real Sociedad, Rosenborg 3-1 Vardar

Kugeza magingo aya, amakipe icyenda - arimo Milan, Arsenal, Zenit, Nice na Dynamo Kyiv amaze gutsinda imikino yombi imaze gukinwa.

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru