RUHAGOYACU.com

Arsenal mu makipe 5 araye abonye itike ya 1/16 cya Europa League

Amakipe ya Arsenal, Dynamo Kyiv,FCSB, Lazio na Zenit yabonye itike yo gukomeza mu mikino ya 1/16 cya Europa League nyuma y’imikino y’umunsi wa kane mu matsinda yabaye kuri uyu wa Kane.

AC Milan iraye itabonye itike nyuma yo kunganya na AEK Athens, mu gihe amakipe ya Everton, Maccabi Tel-Aviv na Vardar itaragira inota rimwe yasezerewe.

Mu mukino Arsenal yari yakiriyemo Red Star Belgrade, umutoza Arsene Wenger urimo no kwitegura umukino wa Premier League bazahuriramo na Manchester City ku Cyumweru yakoze impinduka zitandukanye mu bakinnyi 18 bari kuri uyu mukino.

Umuzamu wa Arsenal; Matthew Macey akuramo umupira wa Vujadin SavicUmuzamu wa Arsenal; Matthew Macey akuramo umupira wa Vujadin Savic
Wilshere agerageza kuroba umuzamu Milan BorjaWilshere agerageza kuroba umuzamu Milan Borja

Arsenal: Macey; Debuchy, Elneny, Holding; Nelson, Willock (Nketiah 67), Coquelin, Maitland-Niles; Walcott, Giroud, Wilshere.

Abasimbura batakoreshejwe: Cech, Osei-Tutu, Sheaf, Dasilva, Mcguane, Akpom.

Red Star Belgrade: Borjan; Stojkovic, Savic , Le Tallec, Gobeljic; Krsticic, Donald; S.Srnic (Racic 76), Kanga (Milic 70), Radonjic (Pesic 88); Boakye.

Abasimbura batakoreshejwe: Supic, Adzic, babic, Frimpong.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa, bihesha Arsenal gukomeza muri 1/16 nubwo hasigaye indi mikino ibiri, iyoboye itsinda H n’amanota 10, Red Star bafite amanota 5, Bate Borisov amanota 4 mu gihe FC Cologne ifite amanota atatu.

Milan Borjan na Olivier Giroud mu kirere mu gihe abandi bari bategereje kureba aho umupira werekezaMilan Borjan na Olivier Giroud mu kirere mu gihe abandi bari bategereje kureba aho umupira werekeza
Arsene Wenger yagiye agaragaza kutishimira imikinire y'abakinnyi beArsene Wenger yagiye agaragaza kutishimira imikinire y’abakinnyi be
Eddie Nketiah yasimbuye Jo Willock ku munota wa 68Eddie Nketiah yasimbuye Jo Willock ku munota wa 68
Abakinnyi ba Red Star bashimira abafana babaherekeje nyuma yo gukura inota kuri ArsenalAbakinnyi ba Red Star bashimira abafana babaherekeje nyuma yo gukura inota kuri Arsenal

Uko amakipe yatsindanye kuri uyu wa Kane

Itsinda A: Maccabi Tel-Aviv 0-1 Astana, Slavia Praha 0-2 Villarreal
Itsinda B: Young Boys 0-1 Dynamo Kyiv, Partizan 2-0 Skënderbeu
Itsinda C: İstanbul Başakşehir 1-1 Hoffenheim, Ludogorets 1-1 Braga
Itsinda D: Rijeka 1-4 Austria Wien, AEK Athens 0-0 AC Milan
Itsinda E: Apollon Limassol 1-1 Atalanta, Lyon 3-0 Everton
Itsinda F: København 3-0 Zlín, Lokomotiv Moskva 1-2 Sheriff
Itsinda G: FCSB 1-1 Hapoel Beer-Sheva, Viktoria Plzeň 4-1 Lugano
Itsinda H: Arsenal 0-0 Crvena zvezda, Köln 5-2 BATE
Itsinda I: Vitória SC 1-0 Marseille, Salzburg 0-0 Konyaspor
Itsinda J: Athletic Club 1-0 Östersund, Hertha Berlin 2-0 Zorya Luhansk
Itsinda K: Vitesse 0-2 Zulte Waregem, Lazio 1-0 Nice
Itsinda L: Real Sociedad 3-0 Vardar, Rosenborg 1-1 Zenit

Map : Ahabanza  \  Burayi  \  Ibikombe bya UEFA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru