RUHAGOYACU.com

Basketball: Abeza muri shampiyona bahamagariwe kwitegura amajonjora y’igikombe cy’Isi

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Basketball; Mutokambali Moise yamahagaye abakinnyi 17 mu rwego rwo kwitegura umukino bazahuramo na Mali mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike yimikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2019.

U Rwanda ruzakina na Mali mu mukino uzaba hagati ya tariki ya 23 n’iya 25 z’ukwezi gutaha kwa Gashyantare uyu mwaka muri Mali.

Moise Mutokambali yamaze guhamagara abakinnyi 17 bitegura iyi mikino yombi, ikipe yiganjemo abakina hano mu Rwanda, aba barimo abakinnyi batanu ba REG ya mbere muri shampiyona kugeza ubu, bane ba IPRC Kigali na bane ba Patriots ya kabiri.

U Rwanda ntirwabashije kurenga itsunda muri Afrobasket 2017 yabereye muri TunisiaU Rwanda ntirwabashije kurenga itsunda muri Afrobasket 2017 yabereye muri Tunisia

Ikipe y’igihugu iratangira imyitozo kuri uyu wa Gatatu Tariki 10 Mutarama 2018, Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00) muri Petit Stade i Remera.

U Rwanda ruri mu itsinda B hamwe na Uganda, Mali na Nigeria. Aha, buri kipe izajya yakira umukino iwayo, inakinire hanze. Amakipe atatu muri buri tsinda azakomeza mu ijonjora rya mbere mu gihe amakipe azaba aya nyuma, azahatanira mu cyayo cyiciro bashaka uburyo bazagaruka mu majonjora ku nshuro ikurikiraho.

Abakinnyi 17 bahamagawe n’umutoza Mutokambali

  1. Mugabe Aristide (Patriots)
  2. Kubwimana Kazingufu Ali (REG)
  3. Sagamba Sedar (Patriots)
  4. Nkurunziza Walter (REG)
  5. Irutingabo Fiston (IPRC Kigali)
  6. Ndizeye Dieudonne (Patriots)
  7. Hagumintwari Steven (Patriots)
  8. Amani Deo (UGB)
  9. Nyamwasa Bruno (IPRC Kigali)
  10. Mutabaruka Victor (IPRC Kigali)
  11. Niyonkuru Pascal (Espoir )
  12. Ruzigande Ali (APR)
  13. Niyonsaba Bienvenue (IPRC South)
  14. Shyaka Olivier (REG)
  15. Ndoli Jean Paul (IPRC Kigali)
  16. Kaje Elie (REG)
  17. Kami Kabange Milambwe (REG)
Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru