RUHAGOYACU.com

Rusizi BBC na CSK ntiziri mu makipe azakina ‘Pre-Season’ muri Basketball

Ikipe ya Basketball y’Akarere ka Rusizi na CSK BBC mu bagabo ndetse na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR Huye WBBC) ni yo makipe asanzwe akina shampiyona akaba atagaragara ku rutonde rw’amakipe azakina imikino y’irushanwa ribanziriza itangira ry’umwaka w’imikino (Pre-Season).

Kuva tariki 17 kugeza kuri 26 Ugushyingo 2017 ni bwo imikino itegura umwaka w’imikino (Pre-season) izaba ikinwa, ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball (FERWABA) rikaba ryamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’amakipe yemeje ko azakina iyi mikino.

Shampiyona y'uyu mwaka ngo igomba gutangirira igiheShampiyona y’uyu mwaka ngo igomba gutangirira igihe

Ibi byemejwe mu nteko rusange yateranye Tariki 22 Ukwakira 2017.

Amakipe nka Rusizi BBC ndetse na CSK BBC ni yo atazitabira imikino ya Pre-season mu bagaho n’aho mu bagore ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR WBBC) na yo ntizitabira.

Amakipe yamaze kwemeza ko azakina pre-season:

Abagabo: REG BBC, Patriots BBC, Espoir BBC, IPRC-Kigali BBC, IPRC-South BBC, APR BBC, UGB, na 30Plus BBC.

Abagore: APR WBBC, IPRC-South WBBC,The Hoops RW, Ubumwe.

Irushanwa nk’iri rya Pre-Season umwaka ushize wa 2016/2017 ryegukanywe na Patriots BBC mu bagabo, n’aho mu bari n’abategarugori ryegukanwa na IPRC-South.

Umwaka w’imikino wa 2017-2018 uzatangira tariki 1 Ukuboza 2017.

Mbere y'uko shampiyona itangira amakipe agomba kubanza kwiyereka abafana muri Pre-seasonMbere y’uko shampiyona itangira amakipe agomba kubanza kwiyereka abafana muri Pre-season

REG BBC ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona umwaka ushizeREG BBC ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona umwaka ushize

Mu bakobwa uyu mwaka hashobora kubamo guhangana gukomeye hagati y'amakipe ahatanira ibikombeMu bakobwa uyu mwaka hashobora kubamo guhangana gukomeye hagati y’amakipe ahatanira ibikombe

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. -####-

    Kuya 7-11-2017 saa 21:01'

    Harimo amakosa muri iyi nkuru. Mwabaza amakuru yuzuye kuri ferwaba, ishami rya communication.

  2. dwyne

    Kuya 7-11-2017 saa 18:16'

    igikombe cyumwaka ushize nticyatwawe na patriote cyatwawe na REG mubikosore , patriote yatwaye playoff ahubwo


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru