RUHAGOYACU.com

Patriots BBC yasinyishije Hamza Ruhezamihigo wari usanzwe akina muri Canada

Hamza Ruhezamihigo ubu ni umukinnyi wa Patriots BBC mu gihe cy’umwaka umwe nyuma y’igihe yari amaze akina muri Canada, aho yakiniye amakipe nka Concordia na Riviere des Prairies Jaguars.

Ruhezamihigo ukina nka ‘Menneur de Jeux’ agomba gutangira gukinira Patriots BBC mu irushanwa ry’ijonjora ry’ibanze ryo guhatanira igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo riteganyijwe kubera muri Uganda.

Ruhezamihigo yari amaze igihe akina muri CanadaRuhezamihigo yari amaze igihe akina muri Canada

Uyu mukinnyi asanzwe ari umwe mu nkingi ya mwamba y’ikipe y’igihugu ya Basketball ndetse wanayifashije cyane mu mikino y’igikombe cya Afurika (AFROBASKET 2017) iherutse kubera muri Tunisia na Senegal.

Aje muri Patriots BBC asangamo Mugabe Arstide na Sagamba Sedar bakina ku mwanya umwe, ariko akabarusha uburambe n’ubunararibonye nk’umukinnyi umaze imyaka isaga ibiri akina nk’uwabigize umwuga.

Ruhezamihigo akina ku mwanya umwe n'uyu Mugabe Arstide usanzwe ari Kapiteni wa Patriots BBCRuhezamihigo akina ku mwanya umwe n’uyu Mugabe Arstide usanzwe ari Kapiteni wa Patriots BBC

Ruhezamihigo na bagenzi be bagize ikipe ya Patriots BBC barahaguruka i Kigali kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Nzeri berekeza i Kampala muri Uganda, aho bitabiriye iryo rushanwa ry’ijonjora ry’ibanze ryo guhatanira igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Ikipe ya Patriots BBC na IPRC-South ni zo zizaba zihagarariye u Rwanda mu bagabo, mu gihe mu bari n’abategarugori ruzaba ruhagarariwe na APR BC yegukanye igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka wa 2017.

Ruhezamihigo yagiye muri Patriots BBC yegukanye igikombe cya Play OffsRuhezamihigo yagiye muri Patriots BBC yegukanye igikombe cya Play Offs

Hamza ni umwe mu bafashije ikipe y'igihugu kuva mu myaka ya 2013Hamza ni umwe mu bafashije ikipe y’igihugu kuva mu myaka ya 2013

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru