RUHAGOYACU.com

City Oilers isubiriye Patriots, iyibuza kwegukana igikombe cya Zone 5

Ikipe ya City Oilers yo muri Uganda yisubije igikombe cy’imikino y’akarere ka gatanu mu makipe itsinze Patriots yo mu Rwanda amanota 86-59 ku mukino wa nyuma wabaye kuri uyu wa Gatandatu i Kampala muri Uganda.

Aya makipe yombi yari mu itsinda rimwe rya mbere, aho ku mukino wayahuje, City Oilers yo muri Uganda yari yatsinze Patriots.

City Oilers batanze Patriots kwinjira mu mukino bayitsinda amanota atandatu abanza ku busa mu gihe yari ikigaruka mu mukino hasigayemo ikinyuranyo cy’amanota cy’amanota abiri (8-6), Oilers basubizamo ikinyurancyo cy’amanota arindwi, ariko agace ka mbere karangira iyi kipe yo muri Uganda ifite amanota 22 kuri 20.

Patriots yagowe cyane n’intangiriro z’agace ka kabiri, aho mu minota itanu yako ya mbere yarushwaga amanota 10 yose, aya yaje kwiyongera agera kuri 19 mu gace ka gatatu karangiye ari 69 kuri 51.


APR BBC yegukanye umwanya wa 5 mu bagore

Mu bagore KPA yo muri Kenya ni yo yegukanye igikombe itsinze Equity y’iwabo, UCU yo muri Uganda iba iya gatatu, KCCA yaje ku mwanya wa kane, imbere ya APR BBC ya gatanu, Don Bosco ya Tanzania na Horseed ziraheruka.

City Oilers na KPA zizahagararira akarere ka gatanu mu mikino nyafurika izabera i Rades muri Tunisia mu Ukuboza kuva tariki ya 8 kugeza ku ya 17 uyu mwaka mu bagabo mu gihe mu bagore irushanwa rizabera muri Angola.

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru