RUHAGOYACU.com

Bitunguranye, IPRC South yikuye mu makipe 3 azahagararira u Rwanda muri zone V

Bitunguranye, kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya IPRC South y’abagabo, yatangaje ko itazahagararira u Rwanda muri Zone 5 izabera i Kampala mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.

Iyi kipe kimwe na Patriots BBC na APR y’abagore (zombi zatwaye ibikombe bya shampiyona) byari biteganyijwe ko zerekeza i Kampala kuri uyu wa Gatandatu, zigahagarira u Rwanda muri iyi mikino ya Zone V.

U Rwanda ruhagararirwa n’amakipe abiri y’abagabo n’abiri y’abagore (abiri yatwaye shampiyona muri buri cyiciro ndetse n’abiri yatwaye Play-offs muri buri cyiciro).

Amakuru agera kuri RuhagoYacu, avuga ko ikipe ya IPRC South BBC yabaye iya kabiri, yatangaje ko ntaho ikigiye nyuma yaho babwiwe ko bategerwa imodoka, nyamara andi makipe abiri (yabaye aya mbere) azategerwa indege.

"Twabonye harimo kudusumbanya kandi twese tuzaba duhagarariye igihugu, duhitamo kubyihorera. Ntabwo ikipe imwe yakoresha amasaha 9, indi igakoresha iminota 45 uvuge ngo muzazana umusaruro ungana."- Muhirwa Rukundo Jean Claude ushinzwe siporo muri IPRC South.

Ubuyobozi bw’Ishyiramwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWAFA buvuga ko bwari bugikora ubuvugizi kugira ngo iyi kipe nayo igendere hamwe n’izindi nyuma yaho Minisiteri y’umuco na Siporo, itanze amatike y’indege 15 ku makipe abiri gusa (ya mbere).

"Kubera ko Fiba itwemerera kohereza amakipe 2 cyangwa 3, FERWABA yemeje mu nama rusange yabaye mu 2015 ko iyatwaye Play offs izajya isohoka (aho kuba iya 2 muri championnat)".

"Ferwaba yasabye amakipe yose 4 kwiyemeza kuzitabira irushanwa, anamenyeshwa bugdet implication. Na transport iba irimo. Amakipe 3 yarabyiyemeje, Ubumwe BBC yo ivuga ko itazabishobora."

"Twasabiye inkunga ayo makipe 3. Minispoc itwemerera inkunga ya transport (indege) ku makipe 2 gusa yatwaye championnat, nayo abantu 15 gusa."

"Twasabye Minispoc ko yatwemerera ayo matike akavunjwamo imodoka kugira ngo amakipe yose akwirwe, biranga kuko hari standard Minispoc itajya munsi."

"Ferwaba yahise yiyemeza gufasha ikipe isigaye (IPRC South), iyimenyesha ko igiye gukodesha bus privé ikazajyana delegation ya IPRC, hamwe n’abandi ba Patriots na APR batagiye n’indege (ikipe iba ifite abarenze 15). Iyi modoka ni nayo izagendamo abasifuzi bagenwe na Fiba, umutoza Mutokambali uzajya kureba abakinnyi akoresha mu ikipe y’Igihugu , na Head of Delegation uhagarariye Ferwaba."

"Ibyo byakozwe kuwa gatatu. Ejo n’uyu munsi hari hagishakwa ibyangombwa ku makipe yose kandi dufatanije. Uyu munsi IPRC South imenyesheje ko itazagenda."

Bitandukanye n’aya makipe bari kujyana, yagiye atira abakinnyi mu yandi makipe kugira ngo azabifashishe, IPRC South bo bari bamaze iminsi bitegura, nta mukinnyi mushya bongeyemo.

Ubuyobozi bwa IPRC South buvuga ko ibi ntaho bihuriye no kuba batitabiriye iri rushanwa kuko abakinnyi bose bari bameze neza, bashoboye ndetse biteguye gukina iri rushanwa.

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru