RUHAGOYACU.com

Basketball: Shampiyona iratangira mu Ukuboza, Pre-Season mu Ugushyingo

Inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umukino w’amaboko wa Basketball mu Rwanda yateranye kuri iki Cyumweru Tariki 22 Ukwakira, yemeje ko umwaka w’imikino wa 2017-2018 uzatangira tariki ya 1 Ukuboza na ho imikino itegura intangiriro y’umwaka w’imikino (Pre-season) ikaba kuva tariki 17-26 Ugushyingo.

Ni inama yari igamije kurebera hamwe uko umwaka w’imikino ushize wa 2016-2017 wagenze ndetse no gutegura umwaka utaha wa 2017-2018.

Inteko rusange yari yitabiriwe kuri iki cyumweruInteko rusange yari yitabiriwe kuri iki cyumweru
Amakipe agize iri shyirahamwe yari ahabayeAmakipe agize iri shyirahamwe yari ahabaye

Aha biragaragara ko Shampiyona ya 2017-2018 izatangira kare ugereranyije n’umwaka ushize w’imikino kuko watangiye muri Gashyantare ikindi kandi nuko nta pre-season yigeze ikinwa.

Aha kandi, abitabiriye inteko rusange bemeje ko hazakinwa irushanwa ry’abakiri bato (Ferwaba Junior League) m’Ukuboza, aho amakipe yose yasabwe kuzashaka abatarengeje imyaka 18 bazaryitabira.

FERWABA biciye mu nteko rusange, yanemeje ko Ikipe izajya itwara igikombe cya Shampiyona uwo mwaka ari yo izajya isohokera igihugu mu mikino mpuzamahanga ya makipe yabaye ayambere iwayo aho ibi biza bisimbura kuba hari hasanzwe hagenda iyatsinze umwaka wabanje.

Kugira ngo ibi bizakunde, hemejwe ko 2018 hazasohoka iyatwaye igikombe cya 2017 n’izatwara icya 2018, ubundi bagasubira kuri gahunda isanzwe ko iyatwaye shampiyona n’iyatwaye playoffs muri uwo mwaka ari zo zizajya zisohokera igihugu.

Umuyobozi wa FERWABA Mugwiza Desire aganira n'abitabiriye inteko rusangeUmuyobozi wa FERWABA Mugwiza Desire aganira n’abitabiriye inteko rusange
Umunyamabanga wa FERWABA Richard Mutabazi na we yagize icyo abwira abitabiriye inteko rusangeUmunyamabanga wa FERWABA Richard Mutabazi na we yagize icyo abwira abitabiriye inteko rusange

Mu bindi byaganiriweho ni uko nta mukinnyi uzahabwa ibyangombwa byo gukina (Licence )aterekanye ubwishingizi bw’ubuzima, mu gihe hagiye no gushakwa umutoza w’ ikipe y’igihugu y’abagore.

Igikombe giheruka cya shampiyona gifitwe na REG BBC mu bagabo naho mu bagore gifitwe na APR WBBC.

Amafoto: FERWABA

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru