RUHAGOYACU.com

Basketball: REG BBC na Espoir BBC mu itsinda rimwe muri Pre-Season

Ikipe ya REG BBC yisanze mu itsinda rimwe n’ikipe ya Espoir BBC yakuyemo abakinnyi benshi nyuma y’aho ikunze kuyigora bagahangana cyane mu mwaka w’imikino ushize wa 2016-2017.

Kuva tariki 17 kugeza kuri 26 Ugushyingo 2017 ni bwo imikino itegura umwaka w’imikino (Pre-season) izaba ikinwa, ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball (FERWABA) rikaba ryamaze gushyira ahagaragara ibyavuye muri tombola y’uburyo amakipe azahura. Imikino izajya ikinirwa muri Stade nto i Remera no mu nzu y’imikino ya NPC.

Tombola yashyize Espoir BBC mu menyo ya rubambaTombola yashyize Espoir BBC mu menyo ya rubamba

Tombola yabaye kuri uyu wa Kabiri yashyize amakipe umunani (8) mu bagabo mu matsinda abiri (2) ndetse n’itsinda rimwe ry’amakipe Ane (4) mu bari n’abategarugori.

Amakipe nka Rusizi BBC na CSK zo zanze kwitabira iyi mikino mu bagabo ndetse na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR WBBC) ntiyitabire mu bagore.

Uko amakipe arikumwe mu matsinda:
Abagabo:
Itsinda rya mbere (A): Patriots BBC,IPRC-South BBC,UGB na APR BBC
Itsinda rya kabiri (B): REG BB,30 Plus BBC,IPRC-Kigali na Espoir BBC.
Abagore:
IPRC-South WBBC,The Hoops RW,APR WBBC N’Ubumwe.
Patriots ni yo ifite igikombe cya pre-season giheruka mu bagabo n’aho mu bari n’abategarugoli gifitwe na IPRC-South.

Uko amakipe azahura muri Pre-Season:

Pre-Season ni irushanwa ribanziriza shampiyona y'icyiciro cya mbere muri BasketballPre-Season ni irushanwa ribanziriza shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basketball

Tombola yakozwe n'amakipe yose azitabira Pre-SeasonTombola yakozwe n’amakipe yose azitabira Pre-Season

Uko amakipe azahura muri Pre-Seson na byo biramenyekana vubaUko amakipe azahura muri Pre-Seson na byo biramenyekana vuba

Patriots BBC ni yo yari yegukanye irushanwa ryabanjirije shampiyona ya 2016/2017Patriots BBC ni yo yari yegukanye irushanwa ryabanjirije shampiyona ya 2016/2017

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru