RUHAGOYACU.com

APR yatsinzwe umukino wa gatatu muri Zone V

Ikipe ya APR Women Basketball Club ihagarariye u Rwanda mu mikino y’amakipe yo mu karere ka gatanu yatakaje umukino wa gatatu mu mikino ine imaze gukina, aho yatsinzwe na Equity yo muri Kenya amanota 61-51 mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu.

Ni umunsi wa kane ku makipe y’abagore mu gihe ay’abagabo yo yagize ikiruhuko kuri uyu wa Gatatu, bategura imikino ya 1/4 izatangira ejo kuwa Kane.

APR yatsinzwe na KCCA ya Uganda, igatsinda Don Bosco ya Tanzania mbere yo gutsindwa na KPA ya Kenya, yakinaga na Equity BBC ikipe ifite igikombe cya shampiyona muri Kenya.

APR yatakaje umukino wa gatatu muri 4 imaze gukinira i KampalaAPR yatakaje umukino wa gatatu muri 4 imaze gukinira i Kampala

Ni umukino utorohereye iyi kipe y’abanyarwanda kuko yatangiye irushwa n’abanyakenyakazi, nubwo mu gace ka kabiri yigeze kuyobora umukino ku manota 23 kuri 22, ariko mu gace ka gatatu bakayigaranzura, aho Equity yari imbere n’amanota 44 kuri 41 ubwo haburaga umunota umwe n’igice muri aka gace kabanziriza akanyuma ko karangiye hagiyemo ikinyuranyo cy’amanota 10 yose (61-51).

Umugwaneza Charlotte wa APR BBC na Wanyama Mercy Ayitso ni bo batsinze amanota menshi ku mpande zombi, aho buri mukinnyi yatsinze amanota 14 mu gihe Odhiambo Susan Akinyi wa Equity yatsinze 13 naho Urwibutso Nicole na Nzaramba Cecile ba APR batsinda amanota umunani.

Charlotte wa APR yigaragaje cyane muri uyu mukinoCharlotte wa APR yigaragaje cyane muri uyu mukino

Uko amakipe yatsindanye kuri uyu wa Gatatu

  • Equity 61-51 APR
  • KCCA 139-35 Horseed
  • Don Bosco 43-92 KPA


Indi mikino iteganyijwe mu cyiciro cy’abagore

Kuwa Kane

  • KPA vs Horseed (08:00)
  • Don Bosco vs KCCA (10:00)
  • UCU vs APR 1 (12:00)


Kuwa Gatanu

  • Horseed vs APR (12:00)
  • KPA vs KCCA (14:00)
  • Equity vs UCU (16:00)

APR izasoza imikino yayo kuwa GatanuAPR izasoza imikino yayo kuwa Gatanu

Kuwa Gatandatu

  • Horseed vs Don Bosco (10:00)
  • KPA vs Equity (12:00)
  • KCCA vs UCU (14:00)
Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru