RUHAGOYACU.com

Abana bamaze iminsi bigishwa Basketball bahurijwe mu irushanwa ryo kumurika ubumenyi bwabo

Abana bari bamaze iminsi mu mwiherero mu bice bitandukanye by’u Rwanda bigishwa gukina Basketball bahurijwe mu irushanwa ryo kumurika ubumenyi n’ubushobozi bungukiye mu myitozo bakoze, ibi ngo bikazafasha kubona abakinnyi benshi bashoboye ejo hazaza.

Guhera kuri uyu wa kane tariki ya 11 Mutarama 2018, i Kigali inyuma ya Stade Amahoro ndetse no muri Stade ntoya harimo kubera irushanwa rihuza abana mu byiciro bibiri mu bakobwa n’abahungu, aho icyiciro kimwe ari icy’abatarengeje imyaka 14, ikindi kikaba icy’abatarengeje 17.

Abana ngo bazakomeza gukurikiranwa mu mashuri bigamo, ndetse mu biruhuko bazajya bongererwa ubumenyi mu buryo bwihariyeAbana ngo bazakomeza gukurikiranwa mu mashuri bigamo, ndetse mu biruhuko bazajya bongererwa ubumenyi mu buryo bwihariye

Dusabimana Eric ‘Jesus’, umutoza w’abana b’abakobwa yatangarije RuhagoYacu ko iri rushanwa ribafasha kureba urwego rw’ubumenyi ndetse n’ubushobozi abana bakuye mu mwiherero w’imyitozo bamaze igihe bakorera mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Dusabimana yagize ati “Abana bakoreye umwiherero w’imyitozo ku ma ‘cites’ atandukanye, twifuje rero ko twasoza uwo mwiherero kubahuriza hamwe bakabasha gukina, tukareba ibyo bungutse mu iterambere ryabo. Ntabwo tureba ukoi batsindanywe, ahubwo tureba uburyo abana binjira mu mukino mu gihe bamaze bakora imyitozo.”

Yakomeje avuga ko umwiherero ubwawo ndetse n’amarushanwa nk’aya aberaho gutangira gutegura abakinnyi hakiri kare, ngo hazabonekemo abahiga abandi bazaserukire u Rwanda mu marushanwa atandukanye, yaba ay’abatarengeje imyaka 16 ndetse n’andi agendana n’ibyiciro by’imyaka yisumbuyeho.

Gutegura abana ni cyo gishyizwe imbere muri Basketball nyarwandaGutegura abana ni cyo gishyizwe imbere muri Basketball nyarwanda

Kanyana Cyusa Thalia w’imyaka 12, akaba aumwe mu bana bakoreye umwiherero muri Stade ntoya i Remera, yatangaje ko ari ubwa mbere yari akinnye umukino (Match), iri rushanwa rikaba ryatumye abasha gutinyuka no kurushaho gukunda Basketball.

Ati “iri rushanwa riramfasha kwiyongerera ubumenyi n’icyizere, kuko ni ubwa mbere nari nkinnye ‘match’, rero nari mfite ubwoba ariko ubu ndumva ntinyutse kandi ndushijeho gukunda Basketball.”

Yakomeje ashishikariza n’abandi bana bagenzi be batari bamenya niba bafite impano muri uyu mukino kimwe n’abandi bafite impano muri Basketball, gutinyuka bakaza ku bibuga n’ahandi hashobora gutuma babonwa n’ababafasha guteza imbere impano zabo.

Abakobwa bari bategereje ko basaza babo basoza na bo bakiyerekanaAbakobwa bari bategereje ko basaza babo basoza na bo bakiyerekana

Iri rushanwa ryatangiye kuri uyu wa 11 Mutarama rikazasozwa kuwa gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2018 ryitabiriwe n’amakipe akurikira:

U17 Abahungu:

IPRC-Kigali
Muhanga
IFAK
Club Rafiki
KCS (Kigali Christian School)
Rubavu
MJK (Maison de Jeunes Kimisagara)

U17 abakobwa

Amahoro
Club Rafiki

U14 Abahungu

KCS (Kigali Christian School)
Club Rafiki
IFAK

U14 Abakobwa

Amahoro
Club Rafiki

Iri rushnawa ryateguwe n'Ishyirahamwe nyarwanda ry'Umukino wa Basketball (FERWABA)Iri rushnawa ryateguwe n’Ishyirahamwe nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA)

Kugeza ubu u Rwanda ni indahangarwa mu mukino wa Basketball mu bana bato, dore ko ari rwo rwegukanye umwanya wa mbere mu ngimbi zitarengeje imyaka 16 mu gace ka gatanu (Zone V) k’Ishyirahamwe ry’uyu mukino ku mugabane wa Afurika, rukaba runitwara neza mu mikino y’igikombe cya Afurika cyabereye mu birwa bya Maurice.

Abana biyerekanye nk'abakinnyi b'ibihangange b'ejo hazazaAbana biyerekanye nk’abakinnyi b’ibihangange b’ejo hazaza

Ikipe y'igihugu ya Basketball ishonje ihishiweIkipe y’igihugu ya Basketball ishonje ihishiwe

Impano zo ni nyinshiImpano zo ni nyinshi

Imikino iryoheye ijisho kuko ishyaka ririmo usanga riruta imyaka yaboImikino iryoheye ijisho kuko ishyaka ririmo usanga riruta imyaka yabo

Irushanwa rishobora kuzagaragaza ab'intyoza bagomba guhiuta bajya mu ikipe y'igihugu mu cyiciro cyaboIrushanwa rishobora kuzagaragaza ab’intyoza bagomba guhiuta bajya mu ikipe y’igihugu mu cyiciro cyabo

Amafoto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Basketball

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru