RUHAGOYACU.com

Tour du Rwanda 2017-Areruya Joseph arayoboye nyuma yo kwegukana agace ka Kigali-Huye

Areruya Joseph bita Kimasa, uyu akaba Umunyarwanda ukinira Dimension Data for Qhubeka ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2017, aho bahagurutse i Kigali berekeza i Huye.

Inzira y’ibirometero 120 na metero 300 Areruya Joseph akaba yaje kuyegukana akoresheje 03h12’12’ aza akurikiwe na mugenzi we bakinana muri Dimension Data
Main Kent yasize umunota umwe n’amasegonda 34.

Ni inzira amakipe menshi yahisemo gutegerezanya gusa abasore babiri ba Les Amis Sportifs Rugamba Janvier na Hakiruwizera Samuel bakaba bagiye bakora ama "attaques" mu nzira byanatumye uyu musore wanyuma ahembwa nk’uwarushije abandi ahazamuka, ndetse anahembwa nk’uwahatanye kurusha abandi.

Uretse kwegukana agace, Areruya Joseph yanahembwe nk’umunyarwanda mwiza, ahembwa nk’umunyafurika mwiza, ndetse anambikwa umwenda w’umuhondo nk’uyoboye abandi kugeza kuri uyu munsi.

Areruya yageze i Huye ari wenyine ni ko gutangira kwishimira intsinziAreruya yageze i Huye ari wenyine ni ko gutangira kwishimira intsinzi
Uyu musore intsinzi ya none yayituye ababyeyi beUyu musore intsinzi ya none yayituye ababyeyi be
Areruya Joseph yahembwe na RDB nk'umunyarwanda mwizaAreruya Joseph yahembwe na RDB nk’umunyarwanda mwiza
Abantu baba ari uruvunganzoka aho basorezaAbantu baba ari uruvunganzoka aho basoreza
Hakiruwizeye Samuel yari afite abafana i Huye cyane ko asanzwe akinira ikipe ya CCA yahoHakiruwizeye Samuel yari afite abafana i Huye cyane ko asanzwe akinira ikipe ya CCA yaho
Isiganwa ryakurikiranwaga n'utudege dutoIsiganwa ryakurikiranwaga n’utudege duto
Main Kent wa Dimension Data for Qhubeka ni we waje ku mwanya wa kabiriMain Kent wa Dimension Data for Qhubeka ni we waje ku mwanya wa kabiri
Abakinnyi benshi basoreje mu gikundiAbakinnyi benshi basoreje mu gikundi
Areruya yahembwe amadorali 680 nk'uwegukanye agace Kigali-HuyeAreruya yahembwe amadorali 680 nk’uwegukanye agace Kigali-Huye
Yambitswe umwenda w'umuhondo nk'uyoboye abandi kugeza kuri uyu munsiYambitswe umwenda w’umuhondo nk’uyoboye abandi kugeza kuri uyu munsi
Hakiruwizeye Samuel ni we wahembwe nk'uwahize abandi ahazamukaHakiruwizeye Samuel ni we wahembwe nk’uwahize abandi ahazamuka
Uyu musore yaje guhembwa nk'uwarushije abandi guhatanaUyu musore yaje guhembwa nk’uwarushije abandi guhatana
Areruya Joseph yanahembwe na Rwanda Air nk'umunyafurika uza imbere y'abandiAreruya Joseph yanahembwe na Rwanda Air nk’umunyafurika uza imbere y’abandi

Uko bakurikiranye mu gace Kigali-Huye

  1. Areruya Joseph Dimension Data for Qhubeka 03h12’12’’
  2. Main Kent Dimension Data fo Qhubeka 03h13’46’ + 01’34’’
  3. Mebrahtom Natnael Eritrea National Team 03h13’48’ +01’36’’
  4. Eyob Metkel Dimension Data for Qhubeka 03h13’48’ +01’36’’
  5. Debretsion Aron Eritrea National Team 03h13’48’ +01’36’’
  6. Kangangi Suleiman BIKE AID 03h13’48’ +01’36’’
  7. Okubemariam Tesfom Eritrea National Team 03h13’48’ +01’36’’
  8. Pellaud Simon Team Illuminate 03h13’48’ +01’36’’
  9. Kipkemboi Salim BIKE AID 03h13’48’ +01’36’’
  10. Nsengimana Jean Boco Rwanda Equipe Nationale 03h13’48’ +01’36’’

Uko bakurikirana muri rusange

  1. Areruya Joseph Dimension Data 03h16’06’’
  2. Nsengimana Jean Bosco Rwanda Equipe Nationale 03h17’34’’ + 01’28’’
  3. Ndayisenga Valens Tirol Cycling Team 03h17’36’’ +01’30’’
  4. DE Bod Stefan Dimension Data For Qhubeka 03h17’40’’ + 01’34’’
  5. Kangangi Suleiman BIKE AID 03H17’43’’ +01’37’’
  6. Pipper Cameron Team Illuminate 03h 17’44’’ +01’38’’
  7. Byukusenge Patrick Rwanda Equipe Nationale 03h 17’44’’ +01’38’’
  8. Mugisha Samuel Dimension Data for Qhubeka 03h 17’45’’ +01’39’’
  9. Uwizeye Jean Claude Rwanda Equipe Nationale 03h 17’45’’ +01’39’’
  10. Le Court de Billot Olivier Maurice Equipe Nationale 03h 17’46’’ +01’40’’

Dore uko isiganwa ryagenze muri rusange
Ikipe y'igihugu y'ibirwa bya Maurice yarigaragaje ku munsi w'ejoIkipe y’igihugu y’ibirwa bya Maurice yarigaragaje ku munsi w’ejo
Ikipe yaturutse muri Slovaquie na yo abanyarwanda barayiteze kuri uyu munsiIkipe yaturutse muri Slovaquie na yo abanyarwanda barayiteze kuri uyu munsi
Abasore b'abanyarwanda bari TayariAbasore b’abanyarwanda bari Tayari

Abaterankunga bose bariteguye(Reba ku mitaka)Abaterankunga bose bariteguye(Reba ku mitaka)

Ku isaha ya 10:00 ni bwo abakinnyi bahagurutse muri Gare ya Kacyiru. Gusa aha biri busabe gutegereza kugera ku Giti cy’Inyoni kugira ngo abakinnyi batangire kubarirwa ibirometero.

Abasiganwa barenze Giti cy’inyoni aho abakinnyi batatu bahise basohoka mu gikundi bayobowe n’umusore muto Rugamba ukinira ikipe ya Les Amis Sportifs.

Nyabugogo haba hari abakunzi benshi b'amagareNyabugogo haba hari abakunzi benshi b’amagare
Nyabugogo na ho Umufana yari yabukereyeNyabugogo na ho Umufana yari yabukereye

Ubu abakinnyi bane ni bo bari imbere abanyarwanda batatu Rugamba, Hakiruwizeye Samuel, NIzeyimana Alexis n’umunya Ethiopie Ebrahim.

Aba bakinnyi bakaba basize igikundi amasegonda 30 bazamuka ku Ruyenzi.

Akazamuko ka mbere muri tune turi buze gutangirwaho amanota

  1. Rugamba Janvier Les Amis Sportifs
  2. Ebrahim Redwan Ethiopie
  3. Nizeyimana Alexis Les Amis Sportifs

Aba bakinnyi batatu bakaba basize igikundi ho amasegonda 59’. Bishenyi ni ho abakinnyi bageze.

Akazamuko ka kabiri

  1. Ebrahim Redwan Ethiopie
  2. Rugamba Janvier Les Amis Sportifs

- Kamonyi- Hakiruwizeye Samuel ari imbere ubu yasize igikundi 2min 30"
- Umuvuduko abakinnyi bari gukoresha ni km 33/h
- Hakiruwizeye aracyari imbere y’igikundi kimukurikiye (Peloton) ho 2m09s
- Hasigaye ibirometero bibiri (2km) ngo bagere ku kazamuko ka gatatu muri tune dutangirwaho amanota y’uzamuka cyane kurusha abandi (KOM3) gaherereye ku birometero 81.9 ujya ku murongo basorezaho i Huye;

Akazamuko ka gatatu:

  1. Samuel Hakiruwizeye
  2. Ephrem Tuyishimire
  3. Sebastien Fournet Fayard
  • Abakinnyi babiri bari imbere Samuel na Ephrem basize abandi 1’44’’. Byimana

Jean Claude Herault ni we Directeur wa Tour du RwandaJean Claude Herault ni we Directeur wa Tour du Rwanda
Bazamuka Samuel yakomeje kuza imbereBazamuka Samuel yakomeje kuza imbere
IrebereIrebere
Abacuruzi n'abakiliya babo bahuriye ku mabaraza ngo bihere ijisho Tour du RwandaAbacuruzi n’abakiliya babo bahuriye ku mabaraza ngo bihere ijisho Tour du Rwanda
Hakiruwizeye Samuel akomeje kuyobora isiganwa, aha yazamukaga mu mihanda ya za KamonyiHakiruwizeye Samuel akomeje kuyobora isiganwa, aha yazamukaga mu mihanda ya za Kamonyi
Abakunzi b'uyu mukino ni benshi mu majyepfoAbakunzi b’uyu mukino ni benshi mu majyepfo
Mu Mujyi wa Muhanga, ni mu Murenge wa Nyamabuye, abafana ni gutya bari bamezeMu Mujyi wa Muhanga, ni mu Murenge wa Nyamabuye, abafana ni gutya bari bameze
Kabgayi wenda kugera imbere ya Bazilika cyangwa ku Iseminari yitiriwe Mutagatifu LeonKabgayi wenda kugera imbere ya Bazilika cyangwa ku Iseminari yitiriwe Mutagatifu Leon

- Hagati ya Samuel Hakiruwizeye n’igikundi kimukurikiye (peloton) hasigayemo 1m18s

12:10pm: Isiganwa rigeze mu Ruhango, aho basigaje 55.5Km ngo bagere ku murongo basorezaho i Huye

- Cameron Mcphaden na Edward Greene ba Team LowestRates.ca yo muri Canada basatiriye Samuel Hakiruwizeye ukiyoboye isiganwa

- Hasigaye ibirometero 40 ngo bagere ku murongo basorezaho i Huye, Samuel Hakiruwizeye aracyayoboye, akurikiwe n’abakinnyi babiri ba Team LowestRates.ca, agasiga igikundi gikurikiyeho umunota n’amasegonda 16

- Butantsinda-Nyanza: Intera isigaye hagati ya Hakiruwizeye Samuel n’igikundi kimukurikiye ni amasegonda 53
- Hasigayemo amasegonda 40

12:50pm- Nyanza: Hasigayemo amasegonda 36 hagati ya Samuel Hakiruwizeye n’igikundi kimukurikiye (Peloton)
- Hasigayemo amasegonda 19
- Hasigayemo amasegonda 9

Ikigaragara ni uko iyi Etape iza gusorezwa muri Sprint (kuvuduka batanguranwa ku murongo), kuko abakomeye muri byo barimo kugenda bacungana ku jisho kandi begeranye cyane

- Rusatira: Cameron Mcphaden na Edward Greene ba Team LowestRates.ca bari imbere y’abandi (Peloton) ho amasegonda 34

- Kinkanga: Areruya Joseph aracomotse arasatira, amaze gushyiramo amasegonda 24

Tubibutse ko Etape nk’iyi iheruka ari Areruya Joseph wayegukanye asize bagenzi be barimo Biziyaremye Joseph muri Sprint

- Kiruhura: Basigaje ibirometero 20 bakagera ku murongo basorezaho i Huye, Areruya Joseph wa Dimension Data for Qhubeka aracyari imbere ya Peloton ho amasegonda 41

- Ndayisenga Valens wegukanye Tour du Rwanda umwaka ushize, yarimo agerageza kwegera ab’imbere ariko igare rye rigize ikibazo barimo kuzamuka i Rubona

- Rubona: Areruya Joseph aracyayoboye, abari imbere ho amasegonda 1’8"

- Areruya aracyayoboye, imbere y’abandi ho umunota n’amasegonda atanu, aramutse asoje atya akaba yahita yambura umwambaro w’umuhondo Nsengimana Jean Bosco waraye ayambaye nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere muri Prologue

- Save: Areruya Joseph amaze gushyiramo intera y’umunota n’amasegonda 55

- Hasigaye ibirometero 3, Areruya aracyayoboye, yabasizeho 2m06s

Areruya Joseph ni we wegukanye agace (Etape) ka mbere ka Tour du Rwanda 2017

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Uwineza

    Kuya 13-11-2017 saa 12:26'

    courage . mukora neza muri abo gushimurwa


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru