RUHAGOYACU.com

Hadi Janvier wegukanye umudari wa zahabu muri shampiyona ya Afurika yatangaje impamvu zo gusaba imbabazi kwe

Nyuma y’umwaka n’amezi abiri yari amaze ahagaritse gukina umukino w’amagare, Hadi Janvier wari Kapiteni w’ikipe y’igihugu yasabye imbabazi Ishyirahamwe ry’uwo mukino (FERWACY), azisaba ikipe y’igihugu ndetse n’ikipe yakinagamo atibagiwe n’abakunzi b’uwo mukino muri rusange.

Nyuma y’intugunda yavuzwe mu ikipe y’u Rwanda (Team Rwanda) kugeza ubwo bamwe mu bakinnyi bivanye mu mwiherero wabateguriraga kwitabira Tour du Rwanda 2016, ni bwo Hadi Janvier yafashe icyemezo bamwe bafataga nk’ikigayitse cyo guhagarika gukina umukino w’amagare.

Hadi Janvier yatangiye kujya agira umujinya biturutse ku bibazo we na Nsengimana Jean Bosco bagiriye muri Bike Aid yari yarabaguzeHadi Janvier yatangiye kujya agira umujinya biturutse ku bibazo we na Nsengimana Jean Bosco bagiriye muri Bike Aid yari yarabaguze

Nyuma yo gusezera avuga ko ahagaritse burundu gukina umukino w’amagare, Hadi Janvier yavugaga ko abitewe n’uko yabonaga atitaweho ngo ahabwe agaciro akwiye, aho yatanze urugero rw’uko yegukanye umudali wa Zahabu mu mikino nyafurika (All African Games) u Rwanda rukabona itike yo kujya mu mikino Olempike ariko ntabe ari we woherezwa muri iyo mikino hakagenda Adrien Niyonshuti.

Icyo gihe yanavuze ko ari icyemezo atahubukiye, ati “Nasezeye gukina umukino w’amagare burundu, nzajya nyonga nkora siporo bisanzwe, kandi sinahubutse kuko ku myaka 25 mfite ndakuze bihagije. Nabitekerejeho bihagije nasanze nta terambere ryanjye.”

Icyakora muri uku Ukwakira 2017, ni ukuvuga nyuma y’iumwaka n’amezi abiri, intero ije ari indi kuri Hadi Janvier, uvuga ko yafashe icyemezo cyo gusezera, akagifata ahubutse abitewe n’amarangamutima, gusaba imbabazi akaba ari icyemezo yifatiye nyuma yo gusubiza amaso inyuma.

Hadi Janvier yari yahigitse ibihangange muri Afurika ariko hageze imikino Olempike hoherezwa Adrien Niyonshuti bituma abifata nk'agasuzuguroHadi Janvier yari yahigitse ibihangange muri Afurika ariko hageze imikino Olempike hoherezwa Adrien Niyonshuti bituma abifata nk’agasuzuguro

Aganira na RuhagoYacu, Hadi Janvier yabajijwe niba Itangazo rigenewe abanyamakuru riri guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga ari we waryanditse, asubiza ati “Ni iryanjye. Ngomba kwandika nsaba imbabazi kuko uyu mukino ndacyafite byinshi byo kuwukoramo. Nafashe icyemezo mpubutse mbitewe n’amarangamutima yanjye, ariko nyuma nza kwicara nshyira ubwenge ku gihe nsanga nkwiye gusaba imbabazi, babyemera nkagaruka ngakina.”

Abajijwe icyateye ayo marangamutima yatumye afata icyemezo ahubutse, Hadi Janvier yavuze ko mu busanzwe ’nta zibana zidakomanya amahembe’, ariko we yakoze amakosa yo kutabasha kugenzura imbamutima ze.

Icyakora yakomeje yizeza ko naramuka ababariwe ndetse agasubira ku igare mu marushanwa agakina, ibibazo byose byari byaratumye asezera imburagihe bitazongera kubaho.

Hadi Janvier ni umwe mu bakinnyi bafite ibigwi byihariye mu mukino w’amagare mu Rwanda, aho yegukanye amarushanwa atandukanye haba mu Rwanda ndetse no mu ruhando mpuzamahanga, akaba afite umuhigo wo kuba ari we munyarwanda washoboye kwegukana umudali wa zahabu muri All African Games.

Itangazo Hadi Janvier yageneye abanyamakuru nyuma yo gutanga ibaruwa isaba imbabaziItangazo Hadi Janvier yageneye abanyamakuru nyuma yo gutanga ibaruwa isaba imbabazi

Nsengimana Jean Bosco na Hadi Janvier bari baguzwe na Bike Aid yo mu Budage ariko ibafata nabi cyaneNsengimana Jean Bosco na Hadi Janvier bari baguzwe na Bike Aid yo mu Budage ariko ibafata nabi cyane

Hadi wari Kapiteni yagiye akoresha amagambo asebya FERWACY na Team Rwanda ku mbuga nkoranyambaga ariko yabisabiye imbabaziHadi wari Kapiteni yagiye akoresha amagambo asebya FERWACY na Team Rwanda ku mbuga nkoranyambaga ariko yabisabiye imbabazi

Hadi Janvier yagiye muri Bike Aid azi ko agiye gukina nk'uwabigize umwuga ariko agezeyo asanga amazi si yayandiHadi Janvier yagiye muri Bike Aid azi ko agiye gukina nk’uwabigize umwuga ariko agezeyo asanga amazi si yayandi

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Mutabazi Didier

    Kuya 12-10-2017 saa 20:18'

    FERWACY hagakwiye guha hadi imbabazi rwose cyane ko ariwe bwite kugiti cye wafashe umwanzuro kdi anamaze igihe kinini abitekerezaho ndakeka yafashe umwanzuro noneho muzima adahubutse nkuko byamubayeho mbere. Nibikorwe maze dukomeze gusigasira umukino wacu tunawutezimbere kuruhando mpuzamahanga


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru