RUHAGOYACU.com

Menya bimwe mu bigwi bya Areruya Joseph uyoboye Tour du Rwanda 2017

Areruya Joseph ukinira ikipe ya Dimension Data kuri ubu ni we uyoboye Tour du Rwanda 2017, nyuma yo kwegukana agace kayo ka mbere kavaga i Kigali gasorezwa Huye mu nzira y’ibirometero 120.3.

Iyi ntabwo ari inshuro ya mbere Areruya yambara umwenda w’umuhondo muri Tour du Rwanda, dore ko no mu mwaka ushize yaje kuwambara nyuma y’agace ka mbere nanone kavaga i Kigali kajya Ngoma, gusa akaba yarahise awutakaza bukeye bwaho wambarwa na Ndayisenga Valens wawugumanye kugeza isiganwa rirangiye.

Areruya yizeye noneho ko azagumana umwenda w'umuhondo kugeza isiganwa rishojeAreruya yizeye noneho ko azagumana umwenda w’umuhondo kugeza isiganwa rishoje

Uyu muhungu wa Gahemba Jean Marie Vianney na we wahoze akina umukino w’amagare mu Rwanda ariko, kuri ubu arahabwa amahirwe yo kugumana umwenda w’umuhondo na nyuma y’agace ka Nyanza-Rubavu, cyane ko kuri ubu harimo ikinyuranyo gifatika kuri we n’umukurikiye(1’:28’’) ndetse akaba afite ikipe ikomeye akinamo ya Dimension Data.

Joseph Areruya ubwo yasozaga isiganwa yavuze ko yizeye ko azagumana uyu mwenda w’umuhondo, gusa avuga ko mu bo atinya ko bazawumwambura harimo babiri bakina mu ikipe imwe, Eyob Metkel ukomoka muri Ertrea, ndetse na Stefan De Bod w’umuyafurika y’epfo.

Areruya yegukanye agace ka Rusizi-Huye muri Tour du Rwanda iherukaAreruya yegukanye agace ka Rusizi-Huye muri Tour du Rwanda iheruka

Uyu musore w’imyaka 21 ariko, amaze kubaka ibigwi muri uyu mukino w’amagare, haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Areruya Joseph watangiriye uyu mukino mu ikipe y’iwabo i Rwamagana Les Amis Sportifs mbere yo kwerekeza muri Dimension Data, imbere mu gihugu yegukanye amarushanwa nka Kivu Race , Farmers Challenge na Nyungwe Challenge yatwaye muri Rwanda Cycling Cup y’umwaka ushize. Uyu kandi muri 2015 yari yegukanye na bwo Kivu Race, hamwe na shampiyona y’igihugu mu batarengeje imyaka 23.

Muri Tour du Rwanda, Areruya Joseph na ho amaze kugenda yikorera amateka, dore ko iya 2015 yegukanye umwanya wa kabiri mu duce twa Kigali-Kigali, Rubavu Kigali hamwe na Kigali-Musanze, bikanarangira yegukanye umwanya wa kabiri muri iyi Tour du Rwanda 2015.

Muri Tour du Rwanda y’umwaka ushize, Areruya Joseph n’ubundi yaje kwegukana agace kashorejwe I Huye ka Rusizi-Huye, ndetse anambaraho umwenda w’umuhondo mu ntangiriro y’isiganwa.

Areruya yandikishije amateka atwara agace ka gatanu k'isiganwa mu gihugu cy'UbutaliyaniAreruya yandikishije amateka atwara agace ka gatanu k’isiganwa mu gihugu cy’Ubutaliyani

Hanze y’u Rwanda, Areruya Joseph yitabiriye amarushanwa atandukanye, aho umwaka ushize yaje kwegukana Critérium International de Constantine, atwara umwenda w’uwarushije abandi guhatana muri La Tropicale Amissa Bongo, ndetse agenda yitwara neza ahandi hatandukanye.

Uyu mwaka, Areruya Joseph yabaye umunyarwanda wandikishije amateka ku igare yo kwegukana agace k’isiganwa ku mugabane w’Uburayi, ubwo yegukanaga agace ka gatanu k’isiganwa ry’abatarengeje imyaka 23 rizenguruka igihugu cy’Ubutaliyani Giro Ciclistico d’Italia, kavaga Enigallia berekeza i Osimo.

Areruya Joseph aramutse yegukanye isiganwa ry’uyu mwaka, akaba yaba abaye umunyarwanda wa gatatu uritwaye nyuma yo kugirwa mpuzamahanga, aho uretse ibihembo bisanzwe bitangwa, umunyarwanda uzaza imbere ku rutonde azahabwa moto.

Areruya akomeje kwandikisha izina mu mukino w'amagareAreruya akomeje kwandikisha izina mu mukino w’amagare

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. francis

    Kuya 14-11-2017 saa 10:38'

    nkabanyarwanda turishimye cyane aba basore bakoreshe ishyaka ryinshi barebeko bakwegukana iyi tour du rwanda ya 2018


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru