RUHAGOYACU.com

Les Amis Sportifs ntitewe ipfunwe n’umwanya yegukanye muri Rwanda Cycling Cup

Les Amis Sportifs ntitewe ipfunwe n’umwanya bamwe bita mubi iyi kipe yabonye muri Rwanda Cycling Cup kuko yakoze ibyo ishoboye kandi impamvu yatumye bataba aba mbere kuri bon go irasobanutse.

Ubusanzwe iyo buri wese agiye mu irushanwa aba yifuza gutwara igihembo gikuru kuruta ibindi. Les Amis Sportifs yo isanzwe imenyereye ibyishimo byo kwegukana Rwanda Cycling Cup, bitaba ibyo ugasanga yabaye iya kabiri, ariko uyu mwaka si ko byagenze kuko na wo noneho yarawubuze.

Uwizeye Jean Claude wa Les Amis Sportifs na Nsengimana Jean Bosco wa Benediction ClubUwizeye Jean Claude wa Les Amis Sportifs na Nsengimana Jean Bosco wa Benediction Club

Uwizeye Jean Claude, Kapiteni wa Les Amis Sportifs avuga ko umwanya wa gatatu begukanye utabashimishije, ariko ngo ntacyo bakwiye kwishinja.

Ati “Ntabwo umwanya wa gatatu tuwakiriye neza kuko ntabwo ari mwiza ukurikije uko tumeze, gusa na none ntitwavuga ko tutawishimiye. Ndawishimiye njye bitewe n’uko tutakinnye nabi, byatewe n’uko hari abakinnyi tutari dufite, hari benshi bagiye gukina nk’ababigize umwuga. Urumva rero ntabwo twavuga ngo ntabwo ari byiza kandi twarungutse abandi bakinnyi bagiye gukina hanze.”

Mugisha Samuel wahoze akinira Benediction Club ni we wegukanye agace ka nyuma ka Rwanda Cycling Cup ahigitse Ndayisenga Valens na Areruya Joseph bahoze bakinira Les Amis SportifsMugisha Samuel wahoze akinira Benediction Club ni we wegukanye agace ka nyuma ka Rwanda Cycling Cup ahigitse Ndayisenga Valens na Areruya Joseph bahoze bakinira Les Amis Sportifs

Uwizeye akomeza avuga ko intego yabo barimo kugenda bayigeraho, ati “Twebwe intego yacu ni iyo kugwiza abakinnyi ku mugabane w’u Burayi bakajya kuba ababigize umwuga kuko gukinira mu Rwanda gusa si byiza. N’umwanya wa nyuma twawufata ariko abakinnyi bacu bakajya i Burayi ari benshi.”

Kugeza ubu Ndayisenga Valens ukinira Tirol Cycling Team yo muri Autriche na Areruya Joseph ukinira Dimension Data for Qhubeka ni bo bakinnyi bakina hanze nk’ababigize umwuga baturutse muri Les Amis Sportifs, icyakora muri uyu mwaka Rene Jean Paul Ukiniwabo, Uwizeye Jean Claude na bo ntibakinnye amasiganwa yose ya Rwanda Cycling Cup kuko hari ayakinwe baragiye gukinira ikipe y’igihugu mu marushanwa mpuzamahanga.

Mugisha Samuel na Ndayisenga ValensMugisha Samuel na Ndayisenga Valens

Mu bakobwa ho Les Amis Sportifs iri ku Isonga, Nirere Xaverine ni we wegukanye Rwanda Cycling Cup akurikirwa na Ingabire Beatha bakinanaMu bakobwa ho Les Amis Sportifs iri ku Isonga, Nirere Xaverine ni we wegukanye Rwanda Cycling Cup akurikirwa na Ingabire Beatha bakinana

Benediction Club ubu ni yo ya mbere mu RwandaBenediction Club ubu ni yo ya mbere mu Rwanda

Abakinnyi ba Benediction Club bo ni benshi ku buryo iyo hagize abavamo bakajya mu ikipe y'igihugu abasigaye barahatana bakanatsindaAbakinnyi ba Benediction Club bo ni benshi ku buryo iyo hagize abavamo bakajya mu ikipe y’igihugu abasigaye barahatana bakanatsinda

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru