RUHAGOYACU.com

Ingengabihe ya shampiyona ya Afurika y’Umukino w’amagare igiye kubera i Kigali

Hashize igihe Umukino w’amagare ari mpatse indi mikino hagendewe ku birori by’amarushanwa abera mu Rwanda, aho uretse CHAN 2016, ubusanzwe Tour du Rwanda iba ari byo bikomeye kurusha ibindi birori biba muri siporo nyarwanda.

Icyakora muri Gashyantare 2018 bwo bizaba ari ibicika, aho u Rwanda ruzaba rwakiriye irindi rushanwa rikomeye, iryo rikaba ari shampiyona ya Afurika izitabirwa n’amakipe y’ibihugu by’ibihangange mu mukino w’amagare kuri uyu mugabane.

Muri shampiyona ya Afurika iheruka u Rwanda rwegukanye umwanya wa gatatuMuri shampiyona ya Afurika iheruka u Rwanda rwegukanye umwanya wa gatatu

Iryo rushanwa ry’iminsi ine rizatangizwa ku mugaragaro kuwa 13 Gashyantare, ariko gukina nyirizina bitangire kuwa 14 maze risozwe kuwa 18 Gashyantare, rikazakinwa mu byiciro bibiri ari byo gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye ndetse no gusiganwa mu muhanda haba mu bakobwa ndetse no mu bahungu.

Mu gusiganwa umuntu ku giti cye bizakinwa iminsi ibiri, aho bazajya bahagurukira ku Kicukiro berekeze i Nyamata mu Karere ka Bugesera bakate bagaruke ku Kicukiro, ingimbi n’abangavu bakazasiganwa ibirometero 18,6 n’aho abari n’abategarugori bakuru ndetse n’abagabo bakazasiganwa ibirometero 40.

Mu gusiganwa ku muhanda ho abangavu bazasiganwa ibirometero 60, abakobwa bakuru basiganwe ibirometero 84, ingimbi zisiganwe ibirometero 72 n’aho abagabo basiganwe ibirometero 168.

Areruya Joseph wegukanye Tour du Rwanda 2017 ari mu bazaba bahagarariye u Rwanda muri shampiyona ya Afurika 2018Areruya Joseph wegukanye Tour du Rwanda 2017 ari mu bazaba bahagarariye u Rwanda muri shampiyona ya Afurika 2018

Muri shampiyona ya Afurika iheruka yabereye mu Mujyi wa Luxor mu Misiri , Ikipe y’u Rwanda yari igizwe na Valens Ndayisenga, Nsengimana Jean Bosco, Areruya Joseph na Mugisha Samuel, ikaba yaregukanye umudali wa Bronze nyuma yo kwegukana umwanya wa gatatu, inyuma ya Eritrea na Algeria.

Ingengabihe ya shampiyona nyafurika izabera mu Rwanda:

Ku wa kabiri tariki 13 Gashyantare 2018:

Ibirori byo gutangiza isiganwa ku mugaragaro

Ku wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2018:

Gusiganwa n’igihe mu makipe (Abakobwa b’abangavu) – 18,6 km
Gusiganwa n’igihe mu makipe (Ingimbi) – 18,6 km
Gusiganwa n’igihe mu makipe (Abakobwa bakuru) – 40,0 km
Gusiganwa n’igihe mu makipe (Abagabo bakuru) – 40,0 km

Ku wa Kane tariki 15 Gashyantare 2018:

Gusiganwa umuntu ku giti cye (Abakobwa b’abangavu) – 18,6 km
Hommes Gusiganwa umuntu ku giti cye (Ingimbi) – 18,6 km
Gusiganwa umuntu ku giti cye (Abakobwa bakuru) – 40,0 km
Gusiganwa umuntu ku giti cye (Abagabo) – 40,0 km

Ku wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2018:

Gusiganwa mu muhanda (Ingimbi) – 72 km
Gusiganwa mu muhanda (Abakobwa b’abangavu) – 60 km
Gusiganwa mu muhanda (Abakobwa bakuru) - 84 km

Ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2018:

Gusiganwa mu muhanda -168 km

Ikipe y’u Rwanda izaba igizwe na Areruya Joseph, Ndayisenga Valens, Bonaventure Uwizeyimana, Ukiniwabo Rene Jean Paul, Munyaneza Didier bita ‘Mbappe’, Ruberwa Jean.
Ikipe y'u Rwanda muri shampiyona ya Afurika yatangiye imyitozo kuri uyu wa 2 Mutarama 2017Ikipe y’u Rwanda muri shampiyona ya Afurika yatangiye imyitozo kuri uyu wa 2 Mutarama 2017

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru