RUHAGOYACU.com

Guhangana kwa Benediction Club na Les Amis Sportifs, umusemburo w’Iterambere ry’umukino w’amagare

Nk’uko no mu yindi milkino bigenda, mu mukino w’amagare mu Rwanda na ho amwe mu makipe usanga ari amakeba y’ibihe byose, ndetse iteka mu marushanwa ugasanga ahanganye bikomeye, gusa impamvu y’ihangana akenshi ntabwo iba ari imwe.

Les Amis Sportifs y’i Rwamagana na Benediction Club y’i Rubavu usanga ari yo makipe aba ahanganye mu marushanwa yose akinirwa mu Rwanda mu mukino w’amagare, aho usanga abakinnyi b’aya makipe, buri wese aba yakaniye ngo hatagira uwo mu yindi umujya imbere.

Ndayisenga Valens na Areruya Joseph bahoze bakinira Les Amis Sportifs bajya gukina mu mahanga bituma Benediction Club igira ikipe yabo ingaruzwamuhetoNdayisenga Valens na Areruya Joseph bahoze bakinira Les Amis Sportifs bajya gukina mu mahanga bituma Benediction Club igira ikipe yabo ingaruzwamuheto

Ni na yo mpamvu iteka mu marushanwa aya makipe yombi ahuriramo usanga imwe yabaye iya mbere indi yabaye iya kabiri.

Duhereye kuri Rwanda Cycling Cup 2017, Nathan Byukusenge, umwe mu bahoze bakina umukino w’amagare ubu akaba ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’ingimbi ndetse n’iy’abari n’abategarugori, yemeza ko guhangana gukomeye kwagaragaye uyu mwaka ari ukwa Benediction Club na Les Amis Sportifs.

Ati“Kugirango Rwanda Cycling Cup irangire haba hagomba kubaho guhangana kuko amakipe amwe aba ashaka kuyirangiza ari yo ayegukanye haba ku ruhande rw’ikipe ndetse no ku ruhande rw’umukinnyi ku giti cye. Ibyo bituma amakipe aba ahanganye ubwayo.”

“Ikipe ya Benediction na Les Amis Sportifs ni zo usanga akenshi zihanganye, dore ko ari na zo zifite abakinnyi benshi bakomeye mu ikipe y’igihugu.”

Nsengimana Jean Bosco na we agikina muri Bike Aid ikipe ya Les Amis Sportifs yari yarifatiye Benediction ClubNsengimana Jean Bosco na we agikina muri Bike Aid ikipe ya Les Amis Sportifs yari yarifatiye Benediction Club

Nsengimana Jean Bosco ni we wegukanye agace ka mbere ka Rwanda Cycling Cup 2017, uyu akaba umukinnyi wa Benediction Club uhamya ko bitaboroheye kweguka igikombe cy’iryo rushanwa.

Ati “Turabyishimiye njye na bagenzi banjye kuba twegukanye Rwanda Cycling Cup, mbese ibyishimo byaturenze. Iyi ntsinzi tuyikesha ubuyobozi bwacu bwiza butwitaho bukadufasha kubona no gukora imyitozo abatoza bacu bashaka.”

“Icyo twarushije Les Amis Sportifs nta kindi ni uko ubona Benediction ifite abakinnyi benshi bakomeye kandi no mu ikipe y’igihugu iyo urebye ubona ari bo benshi.”

Uwizeye Jean Claude ni we Kapiteni wa Les Amis Sportifs, avuga ko umwanya wa gatatu babonye muri Rwanda Cycling Cup utabashimishije ku ruhande rumwe ariko banawishimira ku rundi, gusa ngo guhangana kwabo na Benediction Club

Ati “Benediction Club ni yo tuba duhanganye kuko ni yo ifite abakinnyi benshi bari ku rwego rwacu, kandi irabikwiye kuko ifite abakinnyi benshi n’ibikoresho bihagije.”

Nyabihu Cycling Club na yo ntiyoroshye ariko isa n'ikipe ya kabiri ya Benediction Club dore ko yiganjemo abakinnyi bahoze bayikiniraNyabihu Cycling Club na yo ntiyoroshye ariko isa n’ikipe ya kabiri ya Benediction Club dore ko yiganjemo abakinnyi bahoze bayikinira

Guhangana kwaba gushingiye ku irondakarere?

Bamwe mu bafana bavuga ko guhangana kwa Les Amis Sportifs na Benediction kwaba gushingiye ku turere ayo makipe aherereyemo, aho banatanga ingero z’uko abakinnyi bayakomokamo n’iyo bagiye gukina hanze, iyo bahuriye mu marushanwa yo mu Rwanda usanga baba bahanganye cyane.

Iacyakora Nsengimana Jean Bosco kimwe na bagenzi be bavuga ko guhangana kw’aya makipe yombi guturuka mu ikipe y’igihugu.

Ati “Urebye na Les Amis Sportifs na yo ifite abakinnyi bakomeye banakina mu ikipe y’igihugu bashobora kwegukana irushanwa, ni yo mpamvu ari bo bo tuba duhanganye kuko ntiwakurikira umukinnyi wa Fly kandi uzi neza ko adakomeye, ahubwo wakurikira wa wundi uzi neza ko akomeye, ibyo bigatuma utsinda cyangwa akagutsinda.”

“Urebye abakinnyi bagize ikipe y’igihugu usanga abenshi ari aba Benediction Club abandi ari aba Les Amis Sportifs y’i Rwamagana, aha ni ho guhangana guturuka.”

Guhangana kw’aya makipe, umusemburo w’iterambere ry’umukino w’amagare

Nsengimana Jean Bosco na bagenzi be bahamya ko guhangana kwabo kwatumye bunguka byinshi bityo bakabasha gutera imbere ndetse n’ibigwi by’u Rwanda mu mukino w’amagare mu ruhando rw’amahanga bikiyongera.

Ati “Uku guhangana gutuma hari byinshi twigiramo, kuko bituma tubasha kumenya gukorera hamwe, iki kikaba ikintu gikomeye kidufasha gutwara Tour du Rwanda dushyize hamwe, byose tubyigira mu marushanwa nk’aya tuba duhanganiyemo, ari na yo mpamvu dushimira abaterankunga babidufashamo ngo dukine amasiganwa ya buri kwezi.”

Twizerane Mathieu wo muri CCA y'i Huye yahigitse Les Amis Sportifs iyikura ku mwanya wa kabiriTwizerane Mathieu wo muri CCA y’i Huye yahigitse Les Amis Sportifs iyikura ku mwanya wa kabiri

Nathan Byukusenge avuga ko guhangana kwa Les Amis Sportifs na Benediction Club byungura cyane umukino w’amagare, kuko umukinnyi uzamutse asigira umwanya undi w’ingimbi na we akabasha kuzamuka.

Ati “Guhangana kwabo kwatumye abakinnyi ku mpande zombie barushaho gukomera, kandi baracyanatera imbere, ibyo bikazatuma imiryango ifunguka ku bandi bakiri bato, kuko iyo umukinnyi azamutse agatsinda muri Rwanda Cycling Cup, ajya mu kigo cy’imyitozo i Musanze bakamufata bityo rya gare yakoreshaga mu ikipe ye rigahabwa undi mwana waho.”

“Icyo gihe usanga bamwe baba binjira mu rwego mpuzamahanga abandi bakiri baton a bo bakazamuka.”

Guhangana kw’amakipe abiri ni kwiza ariko ukw’arenze abiri ko kukarusha

Icyakora ngo guhangana kw’amakipe abiri ni byiza, ariko muri urwo ruhando hajemo n’andi makipe ngo byaba byiza kurushaho, ari na yo mpamvu Byukusenge Nathan asaba abandi bayobozi b’amakipe gushyiramo agatege bagashaka abakinnyi benshi, cyane ko byose ngo bijyana n’ubushobozi.

Mugisha Samuel wa Dimension data for Qhubeka na we yahoze akinira Benediction ClubMugisha Samuel wa Dimension data for Qhubeka na we yahoze akinira Benediction Club

Uwizeye Jean Claude yagize ati “Guhangana kwacu na Benediction twenyine ntabwo navuga ko ari ibintu byiza, kuko urumva ko mu makipe umunani aba yagiye mu kibuga ugasanga abiri ari yo yonyine ahanganye urumva ko atari ibintu byiza. Ahubwo n’andi makipe nashyiremo imbaraga kugirango tujye tujya mu kibuga duhanganye turi benshi.”

Hari amakipe arimo gutanga integuza

Nathan Byukusenge nk’umutekinisiye abona hari amakipe arimo kuzamuka ku buryo bidatinze ashobora kuziyongera mu makipe ahanganira ibigwi mu marushanwa y’umukino w’amagare mu Rwanda.

Ati “Ikipe irimo kuzamuka ni Skol (Fly Cycling Club) kuko imeze neza, ifite ibikoresho byinshi n’ubwo abakinnyi bayo batarakomera.”

Areruya Joseph na we wa Dimension Data for Qhubeka yahoze akinira Les Amis SportifsAreruya Joseph na we wa Dimension Data for Qhubeka yahoze akinira Les Amis Sportifs

Kuri iyi hiyongeraho Cycling Club for All y’i Huye yegukanye umwanya wa kabiri muri Rwanda Cycling Cup ihigitse Les Amis Sportifs, iyi ikaba inashobora kuzaba iri mu makipe azahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda 2018 izaba muri Kanama.

Uko amakipe yakurikiranye muri Rwanda Cycling Cup 2017:

1. Benediction Club
2. Cycling Club for All (CCA)
3. Les Amis Sportifs
4. Muhazi Cycling Generation
5. Fly Cycling Club

Les Amis Sportifs irayoboye mu bakobwaLes Amis Sportifs irayoboye mu bakobwa
Mu bagabo ndetse n'ingimbi, Benediction Club ni indahangarwa uyu mwakaMu bagabo ndetse n’ingimbi, Benediction Club ni indahangarwa uyu mwaka

Map : Ahabanza  \  Amagare

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru