RUHAGOYACU.com

Umunyafurika rukumbi wegukanye Ballon d’Or yatsinze icyiciro cya mbere cy’amatora y’umukuru w’igihugu muri Liberia

George Manneh Weah, wahoze akinira Manchester City na Chelsea ndetse akaza no gutorwa nk’umukinnyi w’umwaka bityo akegukana umupira wa zahabu (Ballon d’Or) mu 1995 ubwo yakinaga muri AC Milan, yatsinze icyiciro cya mbere cy’amatora y’umukuru w’igihugu muri Liberia.

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko ibarura ry’amajwi y’icyiciro cya mbere cy’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye kuwa kabiri w’icyumweru gishize ryarangiye, George Manneh Weah akaba ari we uza ku isonga n’amajwi 39% agakurikirwa na Joseph Boakai wari usanzwe ari Visi Perezida we ufite 29%.

N’ubwo ibiro by’itora bigera kuri 5% hataratangazwa ibyavuye mu matora yahakorewe, nta gushidikanya ko George Weah na Joseph Boakai ari bo bazahatana mu cyiciro cya kabiri cy’amatora y’umukuru w’igihugu giteganyijwe mu kwezi gutaha, dore ko Charles Brumskine ubakurikira afite amajwi 9,8%.

George Weah arayoboye mu ibarura ry'amajwi rikiri gukorwaGeorge Weah arayoboye mu ibarura ry’amajwi rikiri gukorwa

George Manneh Weah w’imyaka 51 ni umwe mu bakandida 20 bari bahataniye umwanya w’umukuru w’igihugu, ariko ubu ahanganye na Joseph Boakai wari wamutsinze ku mwanya wa Visi Perezida mu matora yabaye mu 2011, uwo rutahizamu naramuka amutsinze akaba azaba asimbuye Ellen Johnson Sirleaf na we wakoze amateka yo gutorerwa kuba umukuru w’igihugu ari Umutegarugori.

George Weah wo mu Ishyaka Congress for Democratic Change, yiyongereye ku bandi bahoze ari abakinnyi b’ibihangange bahise bihebera Politiki nka Pelé na Zico babaye ba Minisitiri wa Siporo muri Brazil.

George Weah yakiniye Chelsea imikino 15 ayitsindiramo ibitego 5 ubwo yari ayijemo nk’intizanyo ya AC Milan mu 2000, ahita yerekeza muri Manchester City aho yakinnye imikino 9 yonyine ku ngoma y’umutoza Joe Royle wahise anamwirukana.

George Weah ni muntu ki?

George Weah ubusanzwe yitwa George Tawlon Manneh Oppong Ousman Weah, yavutse ku itariki ya 1 Ukwakira 1966, avukira i Monrovia, Umurwa mukuru wa Liberia.

George Weah afite amateka yihariye muri AfurikaGeorge Weah afite amateka yihariye muri Afurika

Akiri umwana mu 1981 yakiniye ikipe ya Young Survivors Claratown ubwo yari afite imyaka 15, ayivamo mu 1984 ku myaka 18 maze ajya mu ikipe ya Bongrange Company.

Nyuma y’umwaka umwe yahise atangira gukina mu makipe y’abakuze, ahera muri
Mighty Barrolle yakiniye mu 1985-1986, ayitsindira ibitego 7 mu mikino 10 yayikiniye.

1986–1987: Yakinaga muri Invincible Eleven, ayitsindira ibitego 24 mu mikino 23 yayikiniye;

1987: Yahise ajya muri Africa Sports d’Abidjan yo muri Côte d’Ivoire ayitsindira igitego 1 mu mikino ibiri yayikiniye;

1987–1988: Yahise ajya muri Tonnerre Yaoundé ayitsindira ibitego 14 mu mikino 18;

1988–1992: Yahise atangira gukina nk’uwabigize umwuga ku mugabane w’u Burayi, aho yahise ajya muri AS Monaco yo mu Bufaransa, ayitsindira ibitego 47 mu mikino 103 yayikiniye;

1992–1995: Yahise ajya muri PSG (Paris Saint Germain), ayitsindira ibitego 32 mu mikino 96 yayikiniye;

1995–2000: Yahise ajya muri AC Milan yo mu Butaliyani, aho umwaka we wa mbere muri iyi kipe ari na wo yahise atwaramo Umupira wa zahabu (Ballon D’Or). Muri iyo myaka 5 yayimazemo, yayikiniye imikino 114 ayitsindira ibitego 46;

2000: Yatijwe muri Chelsea ayitsindira ibitego 3 mu mikino 11;

2000: Yahise ajya muri Manchester City ayitsindira igitego 1 mu mikino 7;

2000–2001: Yahise ajya muri Marseille ayitsindira ibitego 5 mu mikino 19;

2001–2003: Yahise yigira muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu mu ikipe ya Al Jazira ari na ho yasoreje ku mugaragaro gukina umupira w’amaguru, icyo gihe yari agize imyaka 37.

George Weah yatwaye igikombe muri Chelsea n'ubwo atagiriyemo ibihe byiza cyaneGeorge Weah yatwaye igikombe muri Chelsea n’ubwo atagiriyemo ibihe byiza cyane

Muri Milan AC ni ho Goerge Weah yakoreye amatekaMuri Milan AC ni ho Goerge Weah yakoreye amateka

George Weah yari amaze igihe ari UmusenateriGeorge Weah yari amaze igihe ari Umusenateri

George Weah yahereye muri AS Monaco ajya ku mugabane w'u BurayiGeorge Weah yahereye muri AS Monaco ajya ku mugabane w’u Burayi

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru