RUHAGOYACU.com

Umubyeyi wa Ndikumana Tresor ukinira Amagaju yaburiwe irengero

Umubyeyi wa Ndikumana Tresor, Umurundi ukinira Amagaju FC yaburiwe irengero, hagakekwa ko yaba yaravuye gusenga akayoberwa iwe bitewe n’uburwayi bwo kwibagirwa.

Umuvugizi w’Amagaju FC, Bartazar Baziruwiha yatangarije RuhagoYacu ko ayo makuru yabagezeho ndetse bagaha uruhushya Ndikumana Tresor ngo ajye gukurikirana icyo kibazo, gusa ngo nta makuru ahagije babifiteho kuko uwo mukinnyi yabasezeranyije kuyabaha nagera iwabo.

Mama Kabandji yaburiwe irengeroMama Kabandji yaburiwe irengero

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko Umubyeyi wa Ndikumana yitwa Tabita Jeanne akaba azwi nka Mama Kabandji utuye muri zone ya Kamenge muri karitsiye ya Mirango, yaburiwe irengero mu masaha ya saa cyenda z’igicamunsi (15h00) kuwa gatatu tariki ya 8 Ugushyingo 2017.

Uwo mubyeyi ngo yari avuye gusenga, maze ahura n’abandi bantu baziranye, bagenda baganira kugeza ubwo bamurengeje aho atuye, maze bageze ahitwa mu Gatunguru baramubwira ngo asubire inyuma buhoro buhoro araza kugera iwe, ariko ntarahagera kuva icyo gihe.

Indundi dukesha iyi nkuru itangaza ko uwo mubyeyi yari asanzwe afite uburwayi bwo kwibagirwa vuba, aho bakaba ari ho bahera bakeka ko yaba yarayobewe aho ataha.

Ndikumana Tresor ni umwe mu bakinnyi bakinira Intamba mu RugambaNdikumana Tresor ni umwe mu bakinnyi bakinira Intamba mu Rugamba

Ndikumana Tresor akinira amagaju kuva mu ntangiriro z'uyu mwakaNdikumana Tresor akinira amagaju kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka

Ndikumana Tresor ni umwe mu bakinnyi beza Amagaju FC acungiraho muri uyu mwaka wa shampiyonaNdikumana Tresor ni umwe mu bakinnyi beza Amagaju FC acungiraho muri uyu mwaka wa shampiyona

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Africa

    Kuya 21-11-2017 saa 17:58'

    Man , abarundi bazi football wangu, berahino saido, ntibazonkiza said(saido) , ndabashinze Duggary , ndikumana seleman, kwizera piero, katawuti, jimmy gatete, Gael wa Coventry ( loan from Newcastle) nabandii...... umu zaïrois ninde muri abo?

  2. messi

    Kuya 10-11-2017 saa 19:33'

    ngo mama wiwe yitwa mama kabanji, ariko iburundi nta murundi n:umwe nyawe w’umukinnyi ubayo Bose ko mbona aba ari aba zairwa. nk’ubu baramutse bayibotse gahunda y’Urwanda yo kudakinisha abanyamahanga muri National team ikipe yabo yazongera kubaho?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru