RUHAGOYACU.com

Bigoranye, Azam FC yahigitse URA ya Bogota yegukana ‘Mapinduzi Cup’

Azam FC yo muri Tanzania ni yo yegukanye igikombe mu irushanwa ryitwa ‘Mapinduzi Cup’ ryaberaga muri Zanzibar, ikaba yaratsinze URA FC kuri penaliti 4-3 ku mukino wa nyuma.

Wari umukino Azam FC yashakaga kwihorera kuri URA FC yaherukaga kuyitsinda igitego 1-0 mu mukino w’ijonjora mu matsinda, ariko na bwo ntibyayihiriye kuko iminota isanzwe y’umukino uko ari 90 yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Azam FC yashakaga kwihimura kuri URA FC yayitsinze igitego 1-0 mu mikino y'ijonjora mu itsindaAzam FC yashakaga kwihimura kuri URA FC yayitsinze igitego 1-0 mu mikino y’ijonjora mu itsinda

Hiyambajwe pnaliti, maze muri eshanu zatewe, Umunyezamu wa Azam FC, Razak Abalora yakuyemo ebyiri, iya Patrick Mbowa n’iya Bryan Majwega ba URA FC mu gihe Bruce Kangwa ari we wahushije penaliti imwe ku ruhande rwa Azam FC.

Azam FC yageze ku mukino wa nyuma isezereye Singida United ya Michel Rusheshangoga, Danny Usengimana wavunitse ukuboko na Kambale Salita Gentil wahoze yitwa ‘Papy Kamanzi’. URA FC yo yageze ku mukino wa nyuma isezereye Young Africans.

Mapinduzi Cup ni irushanwa mpuzamahanga rihuza amakipe atandukanye yo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba yiganjemo ayo muri Tanzania na Zanzibar, ribera mu gihugu cya Zanzibar mu ntangiriro za buri mwaka.

Singida United ya Rusheshangoga yaviriyemo muri ½ Singida United ya Rusheshangoga yaviriyemo muri ½

Danny Usengimana yavunikiye muri iryo rushanwaDanny Usengimana yavunikiye muri iryo rushanwa

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Amakuru ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru