RUHAGOYACU.com

U Rwanda rusezereye Ethiopia rwisubiza itike ya CHAN rwari rwambuwe na Uganda Cranes

0-0 ni ko umukino wo kwishyura wa kamarampaka hagati y’u Rwanda na Ethiopia, Amavubi ahita abona itike yo gusubira muri CHAN nyuma y’uko rwari rwasezerewe na Uganda.

Wari umukino wo kwishyura wo guhatanira itike yo kujya gusimbura Kenya muri CHAN 2018, nyuma y’aho yambuwe kwakira iyo mikino igahabwa Morocco, maze Misiri igasabwa kuza gusimbura icyo gihugu kizakira imikino kuko ari cyo cyari cyayisezereye ariko ikabyanga.

Absanyacyubahiro barangajwe imbere na Perezida wa Sena, Bernard Makuza bakurikiranye umukinoAbsanyacyubahiro barangajwe imbere na Perezida wa Sena, Bernard Makuza bakurikiranye umukino

Umukino ubanza hagati y’u Rwanda na Ethiopia i Addis Ababa wari warangiye Amavubi atsinze ibitego 3-2, bivuze ko Ethiopia yasabwaga gutsinda igashyiramo ikinyuranyo cy’ibitego 2.

Ibihe by’ingenzi byaranze uyu mukino mafoto, mukande hano.

Uko umukino wagenze:

FT Rwanda 0-0 Ethiopia (Agg 3-2)

90’+1’ Gusimbuza kw’Amavubi: Ally Niyonzima asimbuye Mico Justin

Rwanda 0-0 Ethiopia (Ag 3-2)

90’ Iminota isanzwe y’umukino yarangiye hongeweho ine (4’)

88’ Umusifuzi wa kane na we ukoze icyo bita ’agakoryo’, u Rwanda rusabye gusimbuza ngo Ally Niyonzima ajye mu kibuga maze berekana ko havamo nomero 18 Nzarora Marcel uri ku ntebe y’abasimbura

86’ Manzi Thierry uryamye hasi, ashobore kuba ababaye nyuma yo kugongana byoroheje na Getaneh Kebede

85’ Rwanda 0-0 Ethiopia (Ag 3-2)

83’ Gusatira kwa Ethiopia, umusore mugufi wambaye nomero 14 uzamuka yiruka cyane ariko Manzi Thierry amubera ibamba amuteresha nabi umupira maze Bakame ahita awufata

Rutanga Eric yarigaragaje cyane muri uyu mukino, dore ko yanahushije uburyo bwinshi bw'ibitegoRutanga Eric yarigaragaje cyane muri uyu mukino, dore ko yanahushije uburyo bwinshi bw’ibitego

81’ Corner y’Amavu itewe na Muhadjiri ariko umunyezamu Jewal awukubita ibipfunsi ujya muri corner na none, ihise iterwa na Rutanga maze ahita awufata

80’ Gusimbuza kw’Amavubi: Biramahire Abedy asimbuwe na Sekamana Maxime

78’ Umupira muremure imbere y’izamu ry’Amavubi ariko Bakame asohoka neza umupira wutera imbere

77’ Abasore b’Amavubi batangiye kuryohereza abafana hano, Muhadjiri, Rutanga na Mico barimo bahererekanya udupira tugufi bakananyuzamo amafiyeri

74’ Gusatira kwa Ethiopia, nomero 19 ni Dawa Hotessa uhinduye imbere y’izamu ariko umupira uba muremure cyane urarenga. Ni uwo gutereka imbere y’izamu rya Bakame

72’ Umusifuzi yirukanye umwe mu bana bashinzwe gutoragura imipira kubera ko yarimo atinza umukino, agatinda guhereza umupira Bakame. Umwana ahise yoherezwa mu bafana

Abakinnyi bahise bashyira ibicu umutoza wabo Antoine HeyAbakinnyi bahise bashyira ibicu umutoza wabo Antoine Hey

71’ Gusimbuza kwa Ethiopia: Ame Mehamed asimbuye Henok Adugna

71’ Gusatira kwa Ethioipia imbere y’izamu ariko umupira urarenga, ni uwo gutereka imbere y’izamu rya Bakame

70’ Gusatira kw’Amavubi na none imbere y’izamu, Mico arawuhusha uca imbere y’izamu urarenga

68’ Corner yatewe neza na Rutanga, barawugarura asubizamu ishoti ariko umupira uca ku ruhande gato rw’izamu

67’ Gusatira kw’Amavubi, umupira kwa Muhadjiri urekuye ishoti rikomeye, umunyezamu Jewal arawugarura imbere y’izamu maze Mico agiye kuwusongamo awuhuriraho n’umunyezamu ndetse na myugariro Dawa Hotessa bawushyira muri corner

62’ Coup franc ihise iterwa vuba, Mesfen Mulualem awutera n’umutwe maze Bakame ahita awufata neza nk’uwumize bunguri

61’ Gusatira kwa Ethiopia, yazamutse Getaneh ariko Faustin Usengimana amubera ibamba ndetse amushyira hasi.

60’ Gusimbuza kwa Ethiopia: Mesud Mohammed asimbuwe na nomero 14Firen Selemon

59’ Yayiteye neza Rutanga Eric umunyezamu asohoka neza awukubita ibipfunsi awuhuriraho na Biramahire Abedy ushobora kuba ababaye kuko ahisa aryama hasi yigaragura

Perezida wa Sena, Bernard Makuza ashimira Faustin UsengimanaPerezida wa Sena, Bernard Makuza ashimira Faustin Usengimana

58’ Umupira kwa Yannick uwuhaye Muhadjiri maze bamushyira hasi. Coup franc igiye guterwa na Rutanga Eric bigaragara ko ari we wasimbuye Djihad Bizimana mu gutera imipira y’imiterekano

57’ Ethiopia izamutse, umupira kwa Abubeker Sani ucenze neza cyane yiruka cyane ariko Kayumba Soter awushyira hanze

56’ Mico Justin n’umupira agerageza gucenga barawumwambura, Henok Adugna n’umupira Yannick Mukunzi arawumwambura awuha Eric uhinduye imbere y’izamu ariko habura uwawukina maze Jewal ahita awufata neza

53’ Gusimbuza kw’Amavubi: Muhadjiri Hakizimana asimbuye Manishimwe Djabel

51’ Corner itewe enza nan Rutanga Eric, kwa Manzi Thierry n’umutwe maze umunyezamu Jewal arawugarura imbere y’izamu, maze myugariro we akiza izamu

50’ Gusatira gukomeye kw’Amavubi, Iradukunda Eric acomekera Mico Justin ucenze enza, ahindura imbere y’izamu Biramahire arawuhusha ujya kwa Rutanga Eric na we arawuhusha maze abanya Ethiopia bawushyira muri corner

48’ gusatira kwa Ethiopia, acenga neza Getaneh Kebede ariko Sefu ahoita amushyira hasi. Coup franc ya Ethiopia itewe na Getaneh ariko umupira uca hejuru y’izamu

47’ Biramahire n’umupira ahawe na Mico, agerageje ishoti riba rito maze umunyezamu Jewal Tasew awufata bitamugoye

46’ Ethiopia igihererekanya udupira duto nk’uko yatangiye, arawubambura Yannick kwa Djabel ariko myugariro Dawa Hotessa ahita awushyira muri corner igiye bguterwa na Rutanga, awukaraga neza ariko Umunyezamu arawufata

Manzi Thierry na Eric Rutanga mu munyenga w'ibyishimo by'intsinziManzi Thierry na Eric Rutanga mu munyenga w’ibyishimo by’intsinzi

46’ Igice cya kabiri kiratangiye, umupira utangijwe na Biramahire uhereje Djabel ahita atanga umupira muremure ashaka Eric Iradukunda ariko umunyezamu Jemal ahita awufata

HT Rwanda 0-0 Ethiopia

45’+1’ Gusimbuza kwa Ethiopia: Tediros Bekele asimbuye Tamane Aschalew

45’ Iminota isanzwe y’igice cya mbere cy’umukino yarangiye hongeweho ibiri (2’)

37’ Gusatira kw’Amavubi yazamutse Mico na Abedy, ariko ab’inyuma ba Ethiopia bihagararaho barawubambura

35’ Imbere y’izamu ry’Amavubi birakomeye, Bakame uhushije umupira ariko uyu munya Ethiopia agerageje kuwushyira mu rushundura uca ku ruhande gato rw’izamu

34’ Gusatira kwa Ethiopia, imbere y’izamu Mesfen Mulualem ariko Iradukunda arahagoboka umupira awutera imbere

33’ Coup franc nziza itewe na Rutanga Eric, umunyezamu arirambura umupira awucisha hejuru y’izamu, corner ihita iterwa byihuse na Djabel ariko umunyezamu arawufata

32’ Ikarita ya mbere y’umuhondo muri uyu mukino ihawe Abebaw Butako ku ikosa akoreye Iradukunda Eric

Benshi bemezaga ko Ethiopia yafatiranywe igiye gutangira shampiyona, ubundi iyo iza kuba yiteguye neza ngo Amavubi ntiyari kuyicikaBenshi bemezaga ko Ethiopia yafatiranywe igiye gutangira shampiyona, ubundi iyo iza kuba yiteguye neza ngo Amavubi ntiyari kuyicika

31’ Manishimwe Djabel n’umupira azamuka yiruka, acomekeye Biramahire ariko myugariro Saladhin Bargicho awushyira muri corner

Kugeza ubu u Rwanda rurarusha Ethiopia kugera imbere y’izamu inshuro nyinshi

30’ Gusatira gushya kw’Amavubi, Mico ugerageje ishoooti ariko umupira uca ku ruhande gato rw’izamu

28’ Gusatira kw’Amavubi, umupira muremure kwa Mico wiruka cyane, ahindura neza umupira ashaka Abedy Biramahire, umuyezamu Jewal awufashe ntiyawukomeza ariko bagenzi be bakiza izamu

27’ Ikosa Iradukunda Eric akoreye Abebaw mu kibuga hagati

21’ Rutanga yayiteye neza ariko umunyezamu Jemal ahita awufata, ahita anawujugunyira mugenzi we imbere ashaka contre attaque ariko Djabel amubera ibamba umupira awushyira hanze

Bahuje imitima cyangwa urugwiro (Ni Antoine Hey na Nzamwita Vincent Degaule)Bahuje imitima cyangwa urugwiro (Ni Antoine Hey na Nzamwita Vincent Degaule)

21’ Coup franc y’Amavubi ku ikosa rikorewe Biramahire Abedy ahagana kuri Corner y’ibumoso bw’izamu rya Ethiopia

20’ Gusatira kw’Amavubi, Djabel acomekeye Mico Justin imbere y’izamu umunyezamu arahagoboka, umupira bawushyira hanze

18’ Gusatira kwa Ethiopia irimo irusha u Rwanda guhererekanya neza umupira, kwa Mesud Mohammed urekuye ishoooti ariko umupira uca hejuru gato y’Izamu

15’ Gusatira gushya kw’Amavubi, Abedy na Djabel acomekera Iradukunda ushatse guhindura imbere y’izamu ariko umupira ujya mu biganza by’umunyezamu Jemal Tasew wa Ethiopia

14’ Gusatira kw’Amavubi, Djabel ukinnye neza cyane ahereza Iradukunda kwa Djabel ucomekeye Biramahire Abedy ariko yaraririye.

10’ Guhererekanya neza kw’Amavubi, Mico imbere y’izamu bibeshya ko yaraririye ariko si byo, agerageje gucenga neza ngo ashyire mu izamu bahita bawumwambura

Amavubi Stars asubiye muri CHANAmavubi Stars asubiye muri CHAN

5’ Gusatira kw’Amavubi, umupira muremure kwa Biramahire ariko awufunga nabi, uramucika umunyezamu ahita awufata

4’ Gusatira gukomeye kwa Ethiopia ku ikosa rya Iradukunda Eric ufunze umupira nabi maze Samson ahita atera ishoti mu izamu ariko Bakame umupira awucisha hejuru y’izamu

2’ Ikosa rikorewe kuri Kayumba Soter, ushobora kuba yababaye

1’ Umukino utangijwe na Ethiopia, ihererekanya udupira tugufi, Yannick arawubambura

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Amavubi:

1 Ndayishimiye Eric
5 Kayumba Soter
17 Manzi Thierry
15 Usengimana Faustin
20 Rutanga Eric
14 Iradukunda Eric
21 Niyonzima Olivier
6 Mukunzi Yannick
2 Manishimwe Djabel
7 Biramahire Abeddy
12 Mico Justin

Abasimbura

18 Nzarora Marcel
11 Nyandwi Sadam
3 Ndayishimiye Celestin
13 Sekamana Maxime
8 Niyonzima Ally
19 Nshuti Innocent
10 Hakizimana Muhadjiri

Ethiopa:

12 Jemal Tasew (G)
9 Getaneh Kebede (C)
19 Dawa Hotessa
15 Aschalew Tamene
5 Saladhin Bargicho
4 Abebaw Butako
17 Henok Adugna
16 Mulualem Mesfen
3 Mesud Mohammed
8 Samson Tilahun
13 Abubeker Sani

Abakinnyi b'Amavubi bahise bashyira ibicu Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent 'Degaule'Abakinnyi b’Amavubi bahise bashyira ibicu Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent ’Degaule’

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. annet

    Kuya 13-11-2017 saa 12:54'

    maso uri maso koko none c iyi rayon cg namavubi, niba ubona ari rayon abakwigisha baracyafite akazi katoroshye!!

  2. maso

    Kuya 13-11-2017 saa 07:45'

    lolo uheruka kureba umupira mu Rwanda ryari? Ngo iyi defense ya Rayon irava? Zana iyawe tuyirebe? Rugwiro Erve se uvuga yigeze byubura ahamagarwa ngo akore igeragezwa muri 24? Ibyo se ubivuze kuko twasezerewe cyangwa ni uko bitakozwe n’ikipe yawe?

  3. maso

    Kuya 13-11-2017 saa 07:45'

    lolo uheruka kureba umupira mu Rwanda ryari? Ngo iyi defense ya Rayon irava? Zana iyawe tuyirebe? Rugwiro Erve se uvuga yigeze byubura ahamagarwa ngo akore igeragezwa muri 24? Ibyo se ubivuze kuko twasezerewe cyangwa ni uko bitakozwe n’ikipe yawe?

  4. niyoyita

    Kuya 13-11-2017 saa 05:43'

    Bagerageze abandi banyarwanda Nazi gusatira:Nova Bayama,Izayi Songa,Mubumbyi.

  5. annet

    Kuya 13-11-2017 saa 05:26'

    Wowe wiyita lolo, ntukabe umufana ngo wibagirwe kuba umukunzi wa sport, umutoza yahamagaye abakinyi abona bashoboye cg bafite icyo barusha abandi kumyanya bakinaho, ntabwo yahamagaye rayon sport, kuko amavubi nikipe yigihugu.

    ikindi kuba ntamukinnyi wikipe ya APR FC wabanjemo sikibazo ayo namahitamo yumutoza ashaka insinzi kandi yayigezeho, amavubi ntagizwe na Rayon na Apr gusa, bahamagara no muyandi makipe kandi bari barimo baturutse muyandi makipe, ntimukabihirize abakunzi bumupira dore ko mwiyita abafana baruta abandi kandi mwibeshya.

    Icyo bivuze nuko mugihe cyashize iyo ikipe yanyu yabaga idahagaze nabi, bahamagaragamo abakinnyi bake bakenewe mukavuza induru, ibi umutoza yakoze nuko abafana ba APR babyitwayemo byakigishije mwebwe aba rayon gukunda umupira mukareka amarangamutima yanyu, nibyo bizubaka amavubi.

  6. vuguziga

    Kuya 12-11-2017 saa 19:35'

    yewe utagera ibwami abeshwa byinshi koko...iyi kipe niboneye iraciriritse kbsa ahubwo bahuye nangenzi yayo kbsa.ubu wambwirango wahura na Nigeria cg Mali mbese babataka bomuri west Africa iriya defense ntigukoze isoni?attack yacu c yo? ubu koko occasion zingahe kumwataka? na cecafa ubwayo usibye za Djibouti wapfa gutsinda ibindi ni mana mfasha nkuko byagenze alle nuriya mbona bihita

  7. karenzi

    Kuya 12-11-2017 saa 19:09'

    Congs kumavubi no kumutoza wayo Hey rwose azi guhitamo. Ariko azarebe neza hari umuntu utari gukoreshwa kand nawe yatanga umusaruro ndetse kurusha Radou, ni Sadam Nyandwi. Mubusatirizi ashatse yazanatumira Nova Bayama akamugerageza, rwose yabikora da

  8. lolo

    Kuya 12-11-2017 saa 18:11'

    Iyi defense ya rayon irava nta kigenda faustin uriya mwanya awuhe herve sinon muri chan bazakubitwa byinshi, ikindi bareke sefu, djihad aribo bazakinana yannick asimbure

  9. nkurikiyimana david

    Kuya 12-11-2017 saa 17:45'

    Ndabona amavubi ari Gikundiro yanjye gusa oyyyeee

  10. congs

    Kuya 12-11-2017 saa 16:56'

    nari nabivuze bagihamagara abakinnyi benshi muri rayon ko I ticket tayari yabobetse, kuko wabonaga hagati hamavubi hakomeye kuburyo bitagoraga cyane defanse, abakinyi wabonaga bafite guhangana muribo esprit buri mukinnyi wa rayon aba afite. Muhajiri nawe ameze bon muri iyiminsi coach ntazongere kumusiga kuko azi gutindana ball, kandi yatungura n’umuzamu akamushotere kure. team yose yarakoze turabashimiye cyane.

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru