RUHAGOYACU.com

CHAN 2018 yatangiranye ibirori, Maroc inyagira Mauritania ku mukino ufungura

Mu mukino wafunguye irushanwa ry’igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere muri shampiyona z’iwabo ‘CHAN 2018’, ikipe y’igihugu ya Maroc yakiriye iri rushanwa yatangiye neza, inyagira Mauritania ibitego 4-0, byose byabonetse mu gice cya kabiri cy’umukino.

Bitandukanye cyane n’iminota 45 ibanza itatanze umusaruro ku mpande zombi, igice cya kabiri cyabaye itandukaniro, aho Maroc baje gufungura amazamu ku munota wa 66 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Ayoub el Kaabi waciye mu rihumye abakinnyi ba Mauritania, hari mbere kandi y’uko na Ismail el Haddad yongeramo igitego cya kabiri nyuma y’iminota itandatu gusa kuri Stade Mohamed V mu mujyi wa Casablanca.

Abdeljalil Jbira ashimira Ayoub El Kaabi wafunguye amazamu mu mukinoAbdeljalil Jbira ashimira Ayoub El Kaabi wafunguye amazamu mu mukino
Byari ibyishimo bikomeye ku bakinnyi n'abatuye Maroc boseByari ibyishimo bikomeye ku bakinnyi n’abatuye Maroc bose

Habura iminota 10 ngo umukino urangire, El Kaabi yatsinze igitego cye cya kabiri mu mukino, mbere y’uko asimburwa dore ko ikipe y’igihugu cye yari imaze kwizera intsinzi ni mu gihe kandi undi mukino wo mu itsinda A urahuriza Guinea na Sudani kuri iki Cyumweru, kuri iki kibuga.

Mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Maroc, barimo batatu batwaranye CAF Champions League ya 2017 na Wydad Casablanca, aho Achraf Bencharki na Walid el Karti bagiyemo nyuma.

Ayoub El Kaabi yatsinze ibitego bibiri muri uyu mukinoAyoub El Kaabi yatsinze ibitego bibiri muri uyu mukino
Maroc bishimira igitego cyabo cya kabiri cyatsinzwe na Ismail el HaddadMaroc bishimira igitego cyabo cya kabiri cyatsinzwe na Ismail el Haddad
Mauritania yari yabashije kwihagararaho mu minota 45 ibanzaMauritania yari yabashije kwihagararaho mu minota 45 ibanza
Mohamed Nahri aterana umupira Elycheikh Samba El VoullanyMohamed Nahri aterana umupira Elycheikh Samba El Voullany

Bencharki yashoje ibirori kuri Stade Mohamed V mu minota ya nyuma y’umukino, ubwo yatsindaga igitego cya kane, bifasha Maroc kugera ku gahigo ka Tunisia ko gutsinda ibitego byinshi mu mukino umwe wa CHAN, ibintu iyi kipe yindi yakoreye i Kigali mu myaka ibiri ishize.

Ibyishimo by’intsinzi ku banya-Maroc byashyize iherezo ku gahinda bari bafite, dore ko umwe mu banyabigwi babo; Hamid Hazzaz w’imyaka 72, yitabye Imana amasaha make mbere y’uko iri rushanwa ritangira.

Uyu mugabo wari uzwi nka “The Spider” akaba yari mu ikipe y’igihugu ya Maroc yakinnye igikombe cy’Isi mu 1970, ndetse no mu ikipe yatwaye igikombe cya Afurika mu myaka itandatu yakurikiyeho

Umuhango wo gufungura ku mugaragaro CHAN 2018 witabiriwe kandi n’igikomangoma cya Maroc; Moulay el Hassan w’imyaka 14 gusa, watangije iri rushanwa, anifotozanya n’amakipe yombi.

Igikomangoma cya Maroc; Moulay el Hassan w'imyaka 14 yatangije CHAN 2018Igikomangoma cya Maroc; Moulay el Hassan w’imyaka 14 yatangije CHAN 2018

Hari kandi perezida wa CAF; Ahmad Ahmad, umunyamabanga wa FIFA; Fatma Samba Diouf Samoura, visi perezida wa mbere wa CAF; Kwesi Nyantakyi na visi perezida wa kabiri Omari Selemani tutibagiwe n’aba-minisitiri batandukanye bo mu gihugu cya Maroc.

Umuhango wo gutangiza irushanwa watangiranye n’indirimbo yubahiriza igihugu cya Maroc yaririmbwe n’umuhanzi Ibtissam Tiskat, hari kandi n’abandi bahanzi baririmbye barimo; Jannat Mahid na DJ VAN mu ndirimo ‘Mama Africa’, hari mbere y’uko hafatwa umunota wo kwibuka uyu wahoze ari umunyezamu witabye Imana kuri uyu wa Gatandatu.

Indi mikino iteganyijwe kuri iki Cyumweru, Cote d’Ivoire irakina na Namibia mu gihe Zambia ikina na Uganda, amakipe yose yo mu itsinda B, imikino ibera mu mujyi wa Marrakech.

Morocco: 1. Anas Zniti, 4. Nayef Aguerd, 13. Badr Benoun (6. Badr Boulahroud 87’), 16. Mohamed Nahiri, 20. Abdeljalil Jbira, 7. Zakaria Hadraf (17. Achraf Bencharki 75’), 8. Salaheddine Saidi, 19. El Mehdi Barrahma, 18. Abdelilah Hafidi, 11. Ismail El Haddad, 9. Ayoub El Kaabi (10. Walid El Karti 82’)

Mauritania: 1. Souleimane Brahim, 4. Mohamed Wade, 5. Sidi Mohamed Bilal, 6. Lemrabot El Hacen, 15. Oumare Mangane, 11. Moulayeahmed Khalil, 17. Moussa Baghayoko, 20. Samba Moussa (7. Hemeya Tanjy 77’), 21. Abdou Mbark El Id (18. Abdoulaye Sileye 73’), 23. Abdoulaye Gaye, 19. Elycheikh Samba El Voullany (9. Karamokho Traore 61’)

Map : Ahabanza  \  Afurika  \  Ibikombe bya CAF

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. dida

    Kuya 14-01-2018 saa 09:20'

    Ibi -iratwereka uko amavubi azanyagira amakipe kuva ejo.

  2. Mugisha

    Kuya 14-01-2018 saa 07:45'

    Mauritania ndabona izisunga amavubi zose zaje kwitemberera

  3. Badege

    Kuya 14-01-2018 saa 06:59'

    Yooooo!! Mfite unwoba ko Nigeria izatuzanaho ubu bugome!!! Yewe weee! Mana Tabara!!!! Amavubi yo kuri ino generation rwose nta mbaraga, ntituzarenganye umuntu n’umwe! Dukeneye izindi ngufu mu mitegirire yabakiri bato. Bizaza abanyarwanda tuzi umupira!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru