RUHAGOYACU.com

Bafatwa nk’intwari zaguye ku rugamba- bagiye bashaka guha ibyishimo abafana…

Ku kibuga, haba abafana babashije kugera ku ma stade cyangwa se abahisemo kurebera imipira ku ma Television intego iba ari ugutaha bashimishijwe cyangwa se babajawe n’umusaruro w’ibyaturutse mu kibuga.

Gusa rimwe na rimwe hari igihe haba impamvu ituma ibyishimo bibura kumpande zombi ndetse uwari umukino ugahinduka agahinda. Aho ni nkaho nkuko twabibabwiye mu minsi yashize haba habaye amahano mu kibuga « football desasters » nkaho aheruka yabereye i Portsaid mu Misiri, ubwo abafana barenga 70 baburaga ubuzima mu mvururu zakurikiye umukino wa Al Ahly na Al Masly.

Gusa ibingibi ntituri bubigarukeho cyane ahubwo ikindi gukunze kudashimisha abafana bitabiriye umukino, ni iyo umukinnyi agize ikibazo mu mukino kenshi bimukuriramo urupfu.

Kuri uyu wa gatatu Tariki ya 2/05/2012 nibwo umukinnyi Fabrice Muamba yasubiraga ku kibuga Reebok Stadium yonjyera kureba ikipe ya Tottenham, ikipe bakinaga ubwo yazaga kugwa mu kibuga mu mukino wa FA, wabahuzaga tariki ya 17/03 uyu mwaka i White Hart Lane.

Kugeza na nubu Muamba aratangaza ko birenze ibitangaza kuba akiri muzima dore ko na muganga wamuvuye yatangaje ko yamaze iminota myinshi yashizemo umwuka. Ibitangaza byabaye kuri Muamba ariko ntibyabaye ku mukinnyi w’umutaliyani Piermario Morosini, wakiniraga ikipe ya Livorne yo mu kiciro cya kabiri mu butaliyani (Serie B). Uyu we, tariki ya 14 z’ukwezi guheruka yaje kwitaba Imana ku bitaro by’ i Pescara mu butaliyani nyuma yo kwikubita hasi mu kibuga kubera ikibazo cy’umutima aha hari ku munota wa 31 w’umukino wa Serie B wahuzaga Pescara na Livorno.

Ibi byatumye tubashakira urutonde rwa bamwe mu bakinnyi bagiye bagwa mu kibuga bikabaviramo kwitaba Imana.

Muri rusanjye Wikipedia.org, ivuga ko abakinnyi bagera kuri 86 aribo bazwi bamaze kugwa mubibuga barimo bakina cyangwa bakicwa n’imvune bakuye mukibuga.

Twabateguriye bamwe murabo bazize ingaruka z’umukino wakabahaye ibyishimo ; Reka duhere hambere tujye mu ikipe ya Manchester United, nyuma yuko umukinnyi Tommy Blackstock ateye umutwe umupira, ubwo ikipe ye yakinaga na St. Helens, yahise yitaba rurema ku myaka 25 gusa aho hari mu mwaka w’ 1907, ku myaka 33 kandi umukinnyi wa Arsenal Bob Benson yapfuye nyuma yo gutakaza amaraso menshi bitewe n’intambara yabaye mu mukino ikipe ye yakinaga na Reading mu kwa kabiri kw’ 1916.

Tukiri mu Bwongereza reka tujye mu ikipe ya Highgate United aho umukinnyi wayo we Tony Allden yaje gukubitirwa n’inkuba ku kibuga mu mukino wa FA bakinaga na Enfield.

Ku mugabane wa Africa umukinnyi Samuel Okwaraji, umunya Nigeria wari ufite imyaka 24 yaje kwikubita hasi ahita anitaba Imana mu mukino Super Eagles bakinaga na Angola. Aha ni mu gushaka itike yo kujya mu gikombe k’isi cy’umwaka 1990. Ibizamini bikaba byaragaragaje ko yazize umutima.

Turacyari ku mugabane dutuye, tugeze mu majyaruguru yawo, mu ikipe ya Esperance de Tunis yo muri Tunisia, iyi ubwo yakinaga umukino wa Gicuti na Lyon yo muri France tariki ya 4 Mutarama 1997, umukinnyi wayikiniraga yaje kwitaba Imana kumyaka 24 nawe yaje kugwa mu kibuga azize umutima. umunya Africa wundi twavuga kandi waguye mu kibuga ni umunya Cameroon Marc-Vivien Foé aha hari mu gikombe cya Confederation Cup cya 2003 mu gihugu cy’ubufaransa. Lions Indomptables bakinaga umukino wa kimwe cya kabiri na Colombia, Foe yaje kwikubita hasi ntawe umukozeho, nubwo abaganga ntako batagize, uyu musore wari ugejeje imyaka 28 yaje gusezera isi azize umutima.

Twambutse inyanja nini ya Atlantica, tugze muri Brazil, igihugu bivugwa ko ariyo iwabo wa Ruhago kubera abakinnyi benshi bahabarizwa, gusa nacyo ngo cyagiye kibura bamwe mu maherere : uyu yitwaga Serginho tariki ya 27 ukwakira 2004 yaje nawe gufatwa n’umutima mu mukino wa championnat ikipe ye ya São Caetano yakinaga na Sao Paolo gusa ibi byatumye mu guhugu cya Brazil hafatwa ingamba zo gupima abakinnyi iyi ndwara.

Antonio Puerta ni uwundi mukinnyi waguye mu kibuga. Uyu yakiniraga Fc Seville yo muri Espagne yaje kwikubita hasi ubwo ikipe ye yakinaga na Getafe aza kwitaba rurema nyuma bigaragajwe ko nawe azize umutima.

Uyu munyezamu wa Wari Wolves yo muri Nigeria we, urupfu rwe rutandukanye gato n’urwabandi uwo ni Orobosan Adun waje gupfa mbere yuko ikipe ye ijya gusura iya Enugu Rangers. Adun ngo yaje gusagarirwa n’abantu bivugwa ko ari abafana ba Rangers maze bamusiga ari intere aza kwitaba Imana nyuma azize kuvira imbere aha hari tariki 26 Gicurasi 2009.

Reka tugaruke muri Espagne, tujye kumukinnyi Daniel Jarque wakiniraga Espagnola Barcelona wapfiriye mu myitozo azize umutima mukwa 8 kwa 2009.

Umukinnyi twasorezaho ni Bobsam Elejiko umunya Nigeria wamaze igihe kinini akina mu bubirigi, uyu we yatabarutse umwaka ushize mukwa 11 mu mukino ikipe yakiniraga ya K. Merksem S.C. yakinaga na F.C. Exc. Kaart.

Urutonde rwo ni rurerure reka duhinire aha gusa nkuko byagaragaye benshi muri abo bakinnyi bagiye bazira ibibazo by’umutima. Ibi byatumye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi Fifa rivuga tariki ya 31 Kanama 2007, ko rigiye gutangira gutanga ibizami by’umutima ku bakinnyi mu rwego rwo kugabanya ibyo bibazo bikomeje kwibasira abakinnyi b’umupira w’amaguru. Ese iwacu byaba bikorwa ? ni ibyo kwibaza.

Map : Ahabanza  \  Amateka  \  Abakinnyi

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

 1. Nsaba Alphonse

  Kuya 27-09-2017 saa 14:18'

  Isi ntanyiturano, "Ntibihagije gukora ibyiza ngo ushimwe"

 2. hubakimana dominic

  Kuya 21-09-2015 saa 09:38'

  imiryango yabobakimyi niyihangane iyisi nimbi

 3. Donat

  Kuya 25-01-2015 saa 09:54'

  Nukwihanganamubuzimanikobingendantawakwiratana umubirinubusa.

 4. Ishimwe Christian

  Kuya 10-11-2014 saa 09:02'

  Uwo Musore Reo Messi Ko Yabiciye Bigacikara.

 5. Damascene

  Kuya 9-05-2014 saa 06:41'

  Birababaje cyane!

 6. Muhire

  Kuya 4-05-2012 saa 03:44'

  Nonese ko mwibagiwe Zigabe jean marie wakinaga muri rayon sport wapfuye nyuma yaho bamutereye umupira ari ku rukuta, rayon sport yasohotse


 • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
  Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
  Murakoze!

Izindi nkuru