RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Amateka  |  Hanze

Usain Bolt yongeye kwesa undi muhigo mushya !!

Mu mikino olempike iri kubera I London mu Bwongereza benshi bakomeje kwibanda kuri Micheal Helps woga kurusha ifi ariko kuri iki cyumweru isi yose yaje gutungurwa no kubona umuntu wambere ku isi mu kwiruka yongera kwerekana ko abizi kandi ko anyaruka kurusha umurabyo uwo akaba ntawundi ari Usain Bolt wongeye gushyiraho agahigo gashya ubwo yirukaga metero 100 mu masegonda 9.63.

Uyu musore ukomoka muri Jamaica akaba yari yaje benshi batemeranya nawe ko azongera kwereka igihandure abo bari bahanganye cyane cyane nka Blake basanzwe bakorana imyitozo.

Hari hashize igihe kirekire ntawubasha kwesa umuhigo wo gutwara umudali inshuro 2 zikurikirana anaca umuhigo ukomeye cyane utarigezwe ugerwaho nundi muntu numwe kuri iyi si dututeho.

Nyuma yo kwesa uyu muhigo uyu musore akaba ahanze ijisho kuri metero 200 aho atangaza ko agiye gukoresha imbaraga ze zose kugirango abone uwo mudali wa zahabu nanone.

Kuri Bolt ngo Blake arabizi ko atazamusiga nubwoa ari inshuti kandi bakaba bitoreza hamwe gusa Bolt akaba atangaza ko atazamwemerera kumutsinda.

Map : Ahabanza  \  Amateka  \  Hanze

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru